Site icon MY250TV

Sematama Tshisekedi yongeye kwiriza amarira y’ingona, agoreka amasezerano y’amahoro aherutse gusinya!

Abantu baguye mu kantu ubwo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025 Perezida Tshisekedi yifataga akagarura amayeri ye ashaje yo gushinja u Rwanda ibibazo byose we ubwe yateje Congo.

Byari mu ijambo uyu munyagitugu utabyina ngo ashinge yagezaga ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye mu bwirwaruhame yarambiye abo yabwiraga kugera aho benshi muri bo basinzira.

Ryari ijambo ritarasa ku ntego ndetse ritarimo igisubizo cyangwa icyerekezo ku ntambara Tshisekedi yashoyemo Abanye-Congo bo mu burasirazuba aho by’umwihariko ikomeje kwica abaturage benshi no kwangiza ibitagira ingano.

Icyatunguye abantu ni ukuntu Sematama Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda mu gihe ahubwo yakabaye avuga uko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu aherutse gusinyana n’u Rwanda i Washington.

Muri iryo jambo ryuzuyemo ibinyoma, uyu mugabo wagwiririwe n’ubutegetsi yihandagaje avuga ko nyuma yo gusinya ariya masezerano y’amahoro ingabo z’u Rwanda “zagabye ibitero bikomeye zinohereza ibisasu biremereye muri Congo biturutse mu Bugarama”.

Ni ubujajea Tshisekedi atanabashije kugaragariza ibimenyetso, gusa icyashenguye imitima y’abadepite ndetse n’abasenateri bari bamukurikiye bigatumba bakarambirwa ni ukuntu batigeze bumva ingamba zihamye yafashe zo gushyira mu bikorwa ibyo yasinyiye.

Aho bigeze, Tshisekedi akwiye kumenya ko adakwiye gukomeza gukina n’amahoro akava mu mikino nk’iy’abana yo guhora avuga ibintu, akabisinyira yarangiza ntabishyire mu bikorwa.

Soma kandi : Tshisekedi yahawe amahirwe ya nyuma, nayatera inyoni azabyirengere!

Sematama Tshisekedi akwiye kandi kumenya ko ibyo yavugiye i Washington bihagije kuko ni nabyo bijyanye n’amasezerano yashyizeho umukono, bityo rero ubu icyo asabwa ni ukubishyira mu bikorwa yitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
  
Ndayambaje Marc

Exit mobile version