Site icon MY250TV

Kwa Sendagara “Gen Neva” bacitse ururondogoro kubera umwanzuro wa M23 ku gusohoka muri Uvira

Umunywanyi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR akaba n’umumotsi w’ubutegetsi bw’aba-DD, Bizimana Edouard, yumvikanye yicinya icyara ari na ko akerensa icyemezo AFC/M23 yafashe cyo kuva muri Uvira, umujyi iri huriro riherutse kwirukanamo ingabo z’u Burundi.

Mu manjwe ya Bizimana usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, hari aho avuga ko ibyo M23 yatangaje ari ibinyoma no “kugabanya igitutu bashyizweho na Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika”.

Gusa izo mvugo zigamije gukura mu isoni sebuja Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva dore ko yari amaze igihe yikomanga mu gatuza ko atazakurwa muri uriya mujyi.
 
Icyo aba bagome birengagiza nkana ni uko kuba M23 yasohoka muri Uvira hari ibigomba kubahirizwa birimo kuba hagomba kuba uwo mujyi wahindurwa agace katarangwamo ingabo cyangwa se hakaboneka ingabo zidafite aho zibogamiye zafanya mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
 
Ikindi kandi uyu mumotsi wa Ndayishimiye yirengagiza ni amabi bamaze iminsi bakorera abatuye mu Minembwe n’inkengero zayo, aho ingabo zabo zifatanyije na FDLR, Wazalendo na FARDC bishe, barasahura kugeza no ku rwego bafunga inzira zose abaturage bakoreshaga ngo bagere ku biribwa.

Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” noneho yiyemeje kwicisha inzara ab’i Minembwe

Ninde muntu utari inyamaswa wakwifuza kongera kubona aba bicanyi ba Ndayishimiye bakandagira muri Uvira?
 
Abagera kure bo bibaza icyo uyu mumotsi Bizimana yashyaga yarura ku mbuga nkoranyambaga cyane ko Uvira aburana itabarizwa ku butaka aba ba-DD bashimuse.
 
Umwicanyi Ndayishimiye n’abacurabwenge be bo muri FDLR baribaza uburyo bagiye kwicirwa n’inzara mu Burundi Ndayishimiye yashoye mu bukene bw’akarande bikabayobera mu gihe bari batunzwe no kwica no kunyaga Abanye-Congo.
 
Kuba basubira Uvira byo ntacyo umuntu yabizeza!
 
Biraro Erneste

Exit mobile version