Site icon MY250TV

Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Gen Niyongabo, aho bukera umwe arivugana undi!

Kuva abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 baturumbura muri Uvira ingabo z’umwicanyi Ndayishimiye utegeka u Burundi, byabaye nko gucana ndetse no kwenyegeza umuriro hagati ye na Gen Prime Niyongabo ukuriye igisirikare, aho bigaragara ko bizarangira utwitse umwe muri aba bagambanyi b’Abarundi bombi.
 
Kuri Ndayishimiye usaza imigeri ngo arebe ko yakongera gukandagiza ikirenge Uvira, ntiyumva uburyo ngabo z’u Burundi yagize abacakara muri Congo zakubitwa nk’abana b’ibitambambuga na AFC/M23 ndetse bikanatuma atakaza amaronko yahabwaga na sebuja Tshisekedi.
 
Ku rundi ruhande, umupagasi we  Gen Niyongabo, watashywe n’ihungabana n’ubwoba kubera impfu nyinshi z’abasirikare be, bituma ahakana yivuye inyuma ko adakozwa ibyo gusubira kwisukira abarwanyi ba AFC/M23.
 
Abenshi ku bazi neza ukuri hagati y’izi mpande zombi basanga uyu musirikare afite ukuri kuko M23 atari iyo kwisukirwa na buri wese ubonetse.
 
Uretse Ndayishimiye na Niyongabo bagerageza guhisha Abarundi akaga ingabo zabo zihurira nako muri Congo, biragoye ko amagana y’abasirikare AFC/M23 yafashe nk’imfunga z’intambara nayo bazayahisha Abarundi.
 
Hari amafoto yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo myinshi y’abasirikare b’Abarundi irimo kwangirikira ku misozi aho M23 yabaga imaze kwirukana izi nyangabirama, aho bari mu nzira baza kubohora Uvira n’abaho. 


Soma kandi: Kwa Sendagara “Gen Neva” bacitse ururondogoro kubera umwanzuro wa M23 ku gusohoka muri Uvira

Si ubwa mbere hagati ya Gen Neva na Gen Niyongabo hatutumbye umwuka mubi kuko muri Kanama 2025 na bwo byarabaye. Icyo gihe Gen Niyongabo yashyizweho igitutu ubwo yafunguzaga abofisiye bakuru bari bafungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba.
 
Aba bofisiye bakuru bari bafunzwe hashingiwe ku ibwiriza rya Ndayishimiye, baziraga kwifashisha imodoka z’igisirikare mu bwikorezi bw’amabuye y’agaciro ava muri RDC, ibikomoka kuri peteroli n’ibitenge.
 
Burya ngo ibijya gushya birashyuha. Nta kabuza uyu mwiryane wa hato na hato uduhishiye byinshi.
 
Biraro Erneste

Exit mobile version