Site icon MY250TV

Ikigarasha Robert Kabera atangiye umwaka mu bukunguzi butazamusiga amahoro

Nyuma yo kwicirwa n’inzara imahanga aho ikigarasha Robert Kabera yigize impunzi, uyu wahoze mu ngabo z’u Rwanda (RDF) akomeje gukora iyo bwabaga ngo abone icyo ashyira mu gifu cye binyuze mu muvuno ugayitse wo gusiga icyasha u Rwanda.

Kabera umaze iminsi abundabunda muri Uganda aherutse kwifata ajya ku muzindaro we wa YouTube maze akora ikiganiro afatanyije n’undi mutekamitwe byacanze wahoze ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda witwa Timamu Jean Baptiste.

Ni ikiganiro cyari gifite umutwe udafite aho uhuriye n’ibyaganiriweho n’izi mburamukoro ahubwo ugamije gukurura abantu na za ‘Views’ kugira ngi ikigarasha Kabera yibone amafaranga y’umuvumo ya YouTube.

Ubundi umutwe w’icyo kiganiro wari wuzuye ubwishongozi, ibinyoma ku Rwanda no gusingiza igihugu cyapfuye nka Congo.

Mu by’ukuri uwo mutwe w’ikiganiro nta hantu na hamwe uhuriye n’ibyo aba bombi baganiraga ahubwo ugamije gukurura abamukurikira buhumyi hanyuma abone “views” za Youtube noneho amafranga Youtube ihemba, ayabone nta kintu kizima yakoze ahubwo yacuruje ubujajwa ku Rwanda.

Bimaze kumenyerwa ko interahamwe n’ibigarasha nka Kabera batunzwe no gusebya u Rwanda kuri za YouTube ngo barakora ingirwabusesenguzi ku karere k’ibiyaga bigari, k’u Rwanda kandi mu byukuri nta kintu na kimwe bazi ahubwo bishakira indonke gusa.

Imyaka 31 irashize Umuryango FPR-Inkotanyi ubohoye u Rwanda, Leta y’abicanyi yari yarashyize u Rwanda mu icuraburindi itsinzwe burundu. Ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi u Rwanda rwabashije kwiyubaka mu ngeri zose zitandukanye none ubu ni ubukombe ku ruhando mpuzamahanga.

Ibikorwa byiza u Rwanda rwagezeho nyuma yayo mateka mabi byatumye rwubaka izina ryiza rishimangira ko hamwe n’ubuyobozi bwiza buhamye ntaho igihugu kitava ngo kigere.

Kubera iryo zina kugeza ubu rufite, izo nterahamwe n’ibigarasha barigenderaho kugirango bavuge amanjwe yabo kuko baba batekereza ko uza kubona izina Rwanda wese araza kugira amatsiko y’icyabaye hanyuma bo bacuruze bahaze ibifu byabo.

Mu mwaka wa 2020 nyuma y’uko yari amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare ku byaha yari akurikiranweho byo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15, Kabera yahise atorokera muri Uganda gusa akihagera yasamiwe hejuru n’interahamwe n’ibigarasha ngo bamukoreshe nawe ntiyazuyaza aremera.

Rero ntibitangaje kuba Ikigarasha nka Kabera nawe yajya muri uwo mujyo dore ko iyo aba Uganda nta kindi yashobora gukora kitari gucuruza ibinyoma kuri YouTube.
 
Mukobwajana Linda

Exit mobile version