Site icon MY250TV

Robert Kabera yapfuye ahagaze!

Ikigarasha akaba na nyiramubande w’interahamwe Robert Kabera warenzwe amahoro mu Rwanda akigira impunzi mu baturanyi akomeje gukwiza ibihuha byibasira umuryango FPR-Inkotanyi ngo akunde abone amaramuko dore ko abayeho by’amaburakindi.

Ni ibintu akorera ku muzindaro wa YouTube asanzwe atambutsaho ibiganiro byuzuye uburozi bigamije gusebya u Rwanda no kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye.

Kabera utagira isoni aherutse kwifata ahimba ibinyoma by’uko “system y’umuryango FPR-Inkotanyi nka moteri iyobora igihugu yapfuye” mu gihe nyamara ari we umaze igihe yarapfuye ahagaze.

Iyi njiji y’ikigarasha ikwirakwiza ibyo binyoma yirengagije ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere hivugira kandi byose biterwa nuko ruyobowe neza mu buyobozi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.

Iyo FPR-Inkotanyi iba ifite moteri idakora ntabwo u Rwanda rwirirwa rwirahirirwa ku ruhando mpuzamahanga ruba rugeze aho ruri ubu.

Ikindi kinyoma gikomeye cyuzuye isebanya iyi mburamukoro yabeshye ni ukuvuga ko “FPR-Inkotanyi yahindutse” maze kugira ngo we na bagenzi be batavuga “ikabakangisha ifuni” anongeraho ko ngo “iyo mugenzi wawe yakoraga agakosa gato bamutwaraga kumwica ureba”.

Ibyo byose ni ibinyoma iki kigarasha giterwa n’ipfunwe ryo kuba yarafashe ku ngufu umwana we w’umukobwa w’imyaka 15, icyaha yakoze mbere y’uko atorokere ubutabera bw’u Rwanda muri Uganda aho yatorotse amaze iminsi ashakishwa n’inzego z’ubutabera bwa gisirikare.

Kabera yanze kubazwa icyaha yakoze none yirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda kubera iryo pfunwe.

Uyu mugabo mbwa ukoreshwa n’amaco y’inda yanashimangiye kandi ko yijanditse mu macakubiri no kurebera ibintu byose mu moko ubwo yavugaga ko “Adui baje barwanya ubu ariwe uri ku ibere mu buyobozi bw’u Rwanda”, aho mu rwango n’ikinyabupfura gicye yanavuze amazina amwe namwe.

Ayo ni amagambo ashimangira ko uyu mugabo yabaye ikirayi kiboze aho ashaka kwangiza n’abandi Banyarwanda yirengagije ko bo ubwabo bahisemo kubana mu mahoro bakurikira inzira y’ubumwe kuko bazi aho amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside byabagereje igihugu mu myaka 31 ishize.

Ikigarasha Kabera akwiye kumenya ko ntawe uhemukira urwamubyaye ngo bimugwe amahoro!
 
Mukobwajana Linda

Exit mobile version