Site icon MY250TV

Umujenosideri Claude Muhayimana mu kurashya imigeri mu rukiko rw’i Paris!

Mu rugereko rw’ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda mu Bufaransa, hatangiye urubanza rw’ubujurire bw’umujenosoderi kabombo Claude Muhayimana Claude wajuririye igifungo cy’imyaka 14 yakatiwe nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Urubanza rw’uyu mujenosideri rwatangiye kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 03 Gashyantare 2026, akaba by’umwihariko akurikiranyweho kugira uruhare rudashidikanywaho mu iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi.


Ubujurire bw’uyu mujenosideri kabombo amaherezo buramuviramo gukatirwa igihano kiruta icyo yari yakatiwe ubwo yaherukaga kuburana, kuko ibyo arimo ni ukurashya imigeri gusa.


Uruhare rwa Muhayimana mw’iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero no urwo gutwara modoka Interahamwe zivuye kure kugira ngo zize zifashe izo mu Bisesero kwica abo batutsi dore ko Interahamwe zo mu Bisesero zari zananiwe kugera kuri uwo mugambi wazo mubisha kubera ubutwari bwo guhangana bwaranze Abanya-Bisesero.


Uyu mujenosideri yaherukaga mu rukiko mu Ukuboza 2021 icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’Urukiko rwa Rubanda rw’I Paris, nyuma yaje kujuririra icyo cyemezo cy’Urukiko mu gihe n’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside bari bifuje ko ahabwa igihano kiruta icyo.


Mu mboni z’abakurikiranira hafi bene izi manza bakaba bemeza ko ari amata abyaye amavuta kuko urukiko rugomba kumukatira igihano kiruta icyo yari yakatiwe kuko hari n’ibindi byaha bishobora kwiyongera ku cy’ubufatanyacyaha kandi bikamuhama.


Soma kandi: Abajenosideri bihishe mu Bufaransa bari guhinda umushyitsi nyuma y’uko Muhayimana ashyikirijwe ubutabera!


Uru rubanza rurahera mu mizi maze ruzasozwe ku ya 28 Gashyantare 2026, rukwiye gutanga ubutumwa ku zindi nkoramaraso z’abajenosideri aho ziri hose ku Isi ko isaha n’umunsi nibigera ukuboko kw’ubutabera kuzazicakira zigakanirwa uruzikwiye.


Ndayambaje Marc

Exit mobile version