Umukozi wa sekibi Mbayahaga Isidore wiyemeje kurambika Bibiliya ubundi yiyegurira amacakubiri ya CNDD FDD yumvikanye ashimagiza Tshisekedi ku kuba akomeje kubuyera Isi yegeka k’u Rwanda ibibazo yateje igihugu cye.
Mu kiganiro uyu muhezanguni aharutse guha umwe mu mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kw’aha kwa CNDD FDD yumvikanye ashimagiza Tshisekedi na Kayikwamba ko “bakoze akazi gakomeye muri dipolomasi” ndetse ko bashegeshe bikomeye u Rwanda kandi ko rugomba guca bugufi rugasaba imbabazi.
Ni amanjwe Mbayahaga yavuze yuririye ku ijambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano aho by’umwihariko yakomoje ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi.
Nk’uko bihata byumvikana intagondwa Mbayahaga nta kindi yari agamije kitari ukweza ibyaha bya ba sebuja Ndayishimiye na Tshisekedi bakomeje gukorera abaturage babo ndetse n’akarere muri rusange.
Ku ruhande rw’u Burundi, umugaragu w’inda Mbayahaga yiyibagiza nkana ko Perezida Kagame aherutse guhishura uburyo sebuja Neva yagambiriye kugirira nabi Abanyararwanda ubwo yari ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yohereza ingabo nyinshi ze kwifatanya na FDLR.
Ubu bugambanyi bwa Ndayishimiye Perezida Kagame yabutangarije mu muhango wo kwakira indahiro z’abagize guverinoma kuwa 11 Ukuboza 2025.
Soma kandi: Ninde ugishidikanya ku kuba Sendagara “Gen Neva” ari gashozantambara mu karere?
Uyu mugambanyi Ndayishimiye kandi ntasiba kwicara imbere ya za kamera zitandukanye maze akemeza ko umugambi we ari uwo guteza akarere kose akaga.
Mbayahaga wiyambuye umwambaro w’umukozi w’Imana akambara uw’ubugambanyi n’ibinyoma ntiyakabaye atinyuka kwiha amenyo y’abasetsi ngo aratagatifuza ba sebuja maze ngo yice amatwi ku marira y’abaturage bo mu Minembwe, Uvira n’ahandi bakomeje kwicwa bazira ko ari Abatutsi.
Biraro Erneste

