Site icon MY250TV

Kunyuranya kwa dipolomasi n’ibikorwa bya Tshisekedi, ikindi kimenyetso cy’uko ari umwanzi w’amahoro

Nyuma yo guhura n’umunyagitugu Antoine Felix Tshisekedi wigize mukerarugendo, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye imigambi y’amahoro kugira ngo ku buryo burambye amahoro asagambe mu Burasirazuba bwa Congo.


Iyi ni imvugo y’abayobozi batandukanye ku Isi imaze kurambirana, ikaba ikoreshwa mu kugaragaza ko mu rwego rwa dipolomasi hari ubushake bwo kugarura amahoro, nyamara ibibera mu Burasirazuba wa Congo bihabanye kure cyane n’ukuri kw’ibyo baba batangaje.


Nk’ubu, iyo migambi y’amahoro bavuga ko bashyigikiye, Tshisekedi yamaze kuyitera umugongo ku buryo bweruye, duhereye ku biganiro by’amahoro byabereye i Luanda bikemeza ko habaho agahenge kuva ku itariki ya 18 Gashyantare uyu mwaka.


Gusa ibyo ntabwi byamaze kabiri kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabirenzeho buhita butangira kugaba ibitero ahantu hatandukanye mu Burasirazuba bwa Congo.


Ku rundi ruhande kandi ubutegetsi bw’i Kinshasa bunakomeje imikoranire yabwo n’imitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR; ibi bigashimangira ko nubwo muri dipolomasi ubutegetsi bw’inkoramaraso Tshisekedi bugaragaza ko bushaka amahoro ariko mu by’ukuri mu bikorwa si ko bimeze.


Ikibabaje muri byose ni ukuntu abayobozi b’ibihugu bitandukanye bakomeza kwakira uyu mwanzi w’amahoro Tshisekedi, bagakomeza kubeshya ko ngo bashyigikiwe ibikorwa bigamije amahoro ndetse n’ubuhuza.


Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, nk’Umukuru w’Igihugu wakiriye Tshisekedi, yari akwiye guha umurongo uhamye iki kibazo, kuko gushyigikira imigambi y’amahoro si amatangazo gusa ahubwo ni ibikorwa bifatika.


Ibi kandi ni nabyo bituma kugeza uyu munsi ibintu birushaho kuba bibi kuko abakora ibikorwa bidurumbanya amahoro ntibigeze bagerwaho n’ingaruka.


Mu gihe cyose abantu batabazwa ibyo bakoze bibangamiye amahoro, icyo gihe ibiganiro bigamije amahoro ntibiba bikiri inzira iganisha ku mahoro yifuzwa, ahubwo ibintu birushaho kuba bibi cyane.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version