Ku mizindaro ya YouTube, Interahamwe n’ibigarasha birirwa babundabunda mu mahanga bongeye kumvikana mu ndirimbo ishaje cyane ishinja u Rwanda kugira akaboko mu ntambara y’Abanye-Congo ihuza Leta n’impuzamashyaka ya AFC/M23.
Kuri iyi nshuro aba banyabyaha batorotse ubutabera bw’u Rwanda umwe ari gutera abandi bakicyiriza bavuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 12Werurwe 2026 u Rwanda rwohereje abaturage barwo kwigaragambiriza mu mujyi wa Goma.
Ni imyigaragambyo abaturage b’umujyi wa Goma babohowe na AFC/M23 bakoze bamagana ubutegetsi bw’i Kinshasa kubera ko bukomeje kubagabaho ibitero by’indege zitagira abapilote (drones).
Mu nyangabirama ziri kuzana u Rwanda muriiriya myigaragambyo harimo ikihebe cy’umusaza usaziye mu bujajwa Turayishimye Jean Paul, usanzwe yuririra ku busa kugira ngo abone ibyo acisha kuri uwo muyoboro we, ari nayo akesha amaramuko.
Mu by’ukuri Abaturage amagana bateraniye i Goma bigaragambya, ni Abanye-Congo batuye muri uwo mujyi si Abanyarwanda.
Iyo ni imyigaragambyo yahaye Abanye-Congo umwanya wo gusaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Perezida Tshisekedi akemera ibiganiro na AFC/M23 mu rwego rwo kubaka amahoro arambye mu gihugu cyabo.
Mu busanzwe ibyo binyoma by’izi mburamukoro kuri iyi myigaragambyo bikomoka ku rwango rukomeye zifitiye umutwe wa AFC/M23 unafite umujyi wa Goma mu biganza, urwo rwango ahanini ruva mu kuba AFC/M23 igenda itsensura umutwe w’iterabwoba wa FDLR zishingikirije.
Ikindi kandi gituma Interahamwe n’ibigarasha banga AFC/M23 ni ukuntu uyu mutwe utajya imbizi n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagenderaho, rero kuba bakwiza ibyo binyoma ntibikwiye kugira uwo bitungura.
Kuba kandi izo nterahamwe n’ibigarasha bita bariya Banye-Congo Abanyarwanda ni ukugirango babace intege ndetse bababuze uburenganzira bwabo dore ko bafite imikorere nk’iya Tshisekedi bityo bavuga icengezamatwara rimwe, gusa ni ikintu kitazigera gikunda baribeshya.
Nta binyoma cyangwa ibihuha bizabuza Abanye-Congo bibumbiye muri AFC/M23 gushaka no guharanira uburenganzira bwabo, izi mburamukoro zirishuka cyane!
Mukobwajana Linda

