Site icon MY250TV

Umuriro uri kwaka hagati ya Tshisekedi na Wazalendo ye!

Intagondwa z’urubyiruko zibarizwa mu kwaha kw’umunyagitugu Tshisekedi zizwi nka Wazalendo zirukanye Willy Mushiki wari umuyobozi wazo akaba n’umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Congo, zimushinja kwemera ku mugaragaro ko ari sebuja Tshisekedi uherutse kugaba igitero cya ‘drones’ i Goma cyishe Umufaransa wakoreraga UNICEF.

Ni igitero Umuryango Mpuzamahanga wamaganiye, kure aho by’umwihariko na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron nawe yacyamaganye ndetse yerura ko igihugu bidatinze kigiye gukora iperereza.

Mbere y’uko ahagarikwa n’aya mabandi yayoboraga, Mushiki yabanje kwigamba ko ari Wazalendo, isanzwe ihabwa amabwiriza na Tshisekedi, yagabye kiriya gitero bashaka kongera gufata Goma.

Nk’uko bigaragara muri iyo baruwa yanditswe n’aya mabandi ya Tshisekedi yirukana Mushiki bamushinja kwigira akamana afata ibyemezo batazi.

Byumvikane neza ko Willy Mushiki yakabaye yarabicaje maze bagahimba ibinyoma ajya kuvugira imbere y’itangazamakuru kugira ngo bakomeze kuyobya uburari no kubeshya Abanye-Congo nk’uko bisanzwe bikorwa hagati ya Tshisekedi, Kayikwamba na Muyaya.

Iyirukana rya Mushiki rije gushyira ku karubanda Tshisekedi umaze iminsi ahishira umuriro waka hagati ye n’izi nyamabara yaremye ngo zibasire abaturage nyamara we akavuga ko zikunda igihugu.

Tshisekedi yasobanura ate ko umuriro utari kwaka mu gihe isi yose izi imyitwarire yaranze Wazalendo ubwo FARDC yoherezaga Gen Gasita mu kazi muri Uvira?

Tshisekedi yahishira ate uwo muriro mu gihe Isi itahwemye kubona iyi Wazalendo imushinja kuba abakoresha mu ntambara batariye, nta myambaro bahawe, batavuzwa, n’ibindi nk’ibyo?

Tshisekedi yahisha ate ko umuriro utari kwaka mu gihe hirya no hino mu ntambara arwana n’ Ihuriro AFC/M23 hadasiba kugaragara ibihamya bya FARDC irimo gusubiranamo na Wazalendo?

Izi mpamvu zose kandi nizo zituma abarwanyi benshi ba Wazalendo bafata icyemezo cyo kwiyunga kuri AFC/M23 ngo barwanye Leta ya Tshisekedi.

Amakuru MY250TV igitohoza neza, aremeza ko nyuma y’amasaha make akuwe ku buyobozi bwa Wazalendo, Willy Mushiki yamaze gushinga umutwe witwaje intwaro we bwite maze nawe atangire kurwanya Tshisekedi.

Biraro Erneste

Exit mobile version