Ukuri ku by’ikinamico y’ubuswa yo “kwica” umugore wa Tshisekedi yakiniwe i Washington
U Rwanda rwamaganye ibinyoma by’uko abo mu nzego z’umutekano barwo “bashatse kwica” umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi wari ucumbitse muri imwe muri hoteli yo muri Amerika.
Ni ikinyoma cyagiye hanze ma saha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026, maze gisamirwa hejuru n’interahamwe, ibigarasha n’abandi batifuriza ineza u Rwanda basanzwe bakorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu gushyira umucyo kuri iki kibazo, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umwe mu itsinda ry’abashinzwe umutekano b’u Rwanda utari ufite intwaro yahuriye n’abashinzwe umutekano bo mu itsinda ry’abo muri Congo, mu kirambi cya hoteli y’i Washington DC cyemerewe kugendwamo n’abashyitsi bose.
Uwo Munyarwanda yangiwe gukoresha ‘ascenseur’ n’abashinzwe umutekano wo muri Congo, ibintu Ambasade y’u Rwanda ivuga ko bitari bikwiriye ndetse ari imyitwarire mibi kuko aho hantu nta muntu numwe wari uhakumiriwe.
Yakomeje ivuga ko nyuma y’ibyabaye, uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhindura hoteli, icyakora itangaza ko Abanyarwanda bahohotewe ndetse bafatwa amashusho n’abantu batazwi mu gihe basakwaga bava muri iyo hoteli.
Ambasade y’u Rwanda yakomeje iti “Nubwo habaye ubu bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryatuje rigaragaza ubunyamwuga nk’uko ribuhorana ibihe byose, ryirinda amakimbirane ayo ari yo yose yashoboraga kuvuka.”
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yakomeje ivuga ko nubwo byagenze gutyo bitabujije abantu barimo n’Umuvugizi wa RDC gusakaza ibinyoma ku byabaye, mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze mu ijoro ryashize.
Imyitwarire yaranze ubutegetsi bw’umunyagitugu Tshisekedi muri iki kibazo yongeye kugaragaza ko Congo iyobowe n’abanyamusozi bahora iteka bacura ikinamico zigamije guhishira ibibi bakorera igihugu cyabo, bakabikora bagamije kwegeka ibibazo ku bandi, kubw’ibyo rero nta muntu ukwiye kurangazwa nabyo.
Uko byagenda kose imigambi mibisha y’ubutegetsi bw’umunyagitugu Tshisekedi yo guhora bucura ibinyoma byo gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda ntibiteze guhindura ikinyoma ukuri, ndetse ntibiteze gukoma mu nkokora u Rwanda mu cyerekezo cyiza rurimo.
Ndayambaje Marc