30-03-2026

Umugore wa Sendagara “Gen Neva” yahuye n’uruva gusenya i Washington

0

Angeline Ndayubaha uzwi nka “Madamu Gucci”, umugore w’umunyagitugu utegeka u Burundi Ndayishimiye Evariste, akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko asebeye bikomeye i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, uyu mugore uvuga ko yatumiwe n’umufasha wa Perezida Trump, yagaragaraye i Washington ameze nk’umuvumbyi watashye ubukwe atatumiwemo.

Bijya gutangira, uyu mugore n’abari bamuherekeje bageze ku kibuga cy’indege ntihagira umuntu n’umwe wo mu butegetsi bwa Trump uza kubakira, biba ngombwa ko uyu mugore n’abasirikare bamurinda bazerera umujyi wose bahetse ibikapu bameze nk’abatazi iyo berekeza.

Bamwe bavuga ko ubu butumire bwahawe u Burundi bwatanzwe kugira ngo huzuzwe imibare y’abateguye iyi nama, cyane ko bazi neza n’ubusanzwe nta gikorwa kizima cyangwa inyunganizi bakura kuri aba ba ‘DD’ bananiwe no kugira icyo bamarira abaturage bashinzwe.


Soma kandi: Abarundi bakomeje kuvumira ku gahera Sendagara “Gen Neva” na CNDD FDD ye


Nta kabuza ko Madamu Gucci wagaragaye ahabwa ikaze n’ingorwa z’Abarundi zo muri Ambasade i Washington afite gahunda yo kwikoza gato muri iyi nama maze agakomereza gahunda nyamukuru ye mu maguriro akomeye i Burayi n’Amerika mu rwego rwo kugabanya akayabo we n’umugabo we Ndayishimiye basarura mu bucuruzi bwa magendu bw’igitoro.

Uyu mugore wa Ndayishimiye yagiye ashyira hanze amafoto amugaragaza yambaye imyenda ya bumwe mu bwoko buhenze bwa Gucci, Versace na Bulgari, tutibagiwe amasaha n’amasakoshi kandi mu rwego rwo kwishongora ku barundi ayo mafoto agaherekezwa n’ibiciro byabyo.

Iyo ni imyitwarire mu by’ukuri isanzwe iranga abantu b’inkirabuheri kugeza aho Abarundi bamuhe akazina ka Marie Antoinette, umwamikazi wa nyuma w’u Bufaransa.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *