Burundi: Abakozi ba za Minisiteri bashyizwe muri ‘guma mu rugo’ kubera ibura ry’igitoro
Nyuma y’ihungabana ry’imibereho y’abaturage mu Burundi kubera ibura ry’igitoro muri iki gihugu, ingaruka z’icyo kibazo zikomeje gufata indi ntera kugeza no ku rwego mu bigo bya Leta nta mukozi ukirangwa mu biro.
Ibi biherutse kwemezwa na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo muri icyo gihugu.
Mu itangazo iyo minisiteri yashyize ahagarara yagaragaje ko mu bugenzuzi yakoze hirya no hino mu bigo biyishamikiyeho, yasanze abakozi batakibasha kwitabira akazi kubera ibura ry’igitoro.
Kubera igitutu ashyirwaho n’Abarundi bamusaba kubabonera igitoro, Perezida Ndayishimiye yagiye yumvikana mu mvugo zitandukanye, hamwe agerageza kwegeka ikibazo ku bandi ndetse ahandi akabeshya ngo arebe ko yakwikura imbere y’abaturage.
Ari muri Komini Bugendana kuwa 23 Ukwakira 2025, Perezida Ndayishimiye ubwe yumvikanye yifatira ku gahanga abacuruzi b’igitoro ko aribo badashaka kujya kukirangura muri SOPEBU ngo bagicuruze, bityo ko abaturage badakwiye gushyira amakosa kuri Leta.
Soma kandi:Burundi: Ibura ry’igitoro ubanza riri bushyire akadomo ku butegetsi bwa Neva
Muri Nzeri 2025, Ndayishimiye ntiyigeze aterwa isoni no gushinja Abarundi bagura ibinyabiziga ko aribo batuma igitoro kitaboneka mu Burundi, ko amadovize bakoresha bakabaye bayatanga agakoreshwa mu kugura igitoro.
Perezida Ndayishimiye kandi akimara kujya ku butegetsi, yitangarije ubwe ko Petero Nkurunziza yari amaze gusimbura yamwibwiriye ko nta gitoro kiri mu gihugu, bisa nk’aho yateguzaga Abarundi ko batagomba kuzigera bamubaza ibyacyo.
Uyu mutegetsi utajya utana n’udushya mu mbwirwaruhame ze, yigeze no gutangaza ko we n’abo bafatanya bari kwiga uburyo bakwifashisha amaganga y’inkwavu maze bayabyaza igitoro ndetse cyiza kurusha igisanzwe.
Icyo gihe yanavuze ko urukwavu rumwe ruzajya rutanga litiro 3 ku kwezi ndetse ko inyigo yari igeze kuri 78%.
Biraro Erneste