Site icon MY250TV

Abatutsi ibihumbi 35 biciwe i Huye, ba Lt Col Muvunyi Tharcisse na Maj Habyarabatuma bahagarikira ubwicanyi – Ibyaranze tariki ya 22 Mata 1994



Kuri iyi tariki ya 22 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu aho by’umwihariko abarenga  ibihumbi 35 b’i Huye bishwe batwikishijwe lisansi (essence) bahinduka umugina w’ivu.

Iryo vu ryarayowe rirashyingurwa mu gihe cyo kubashyingura mu cyubahiro nyuma ya Jenoside. Ku rwibutso rwa Jenoside rwaho hashyinguye imibiri igera ku 42,008.

Ni Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara.

Bigeze kuri iyi tariki, ahagana mu ma saa cyenda haje imodoka yuzuye abasirikare, interahamwe za ruharwa zirimo Nkurikiyinka Tharcisse, Semakaba Deo, Muganga Joseph, Kampayana Aloys, Gakwaya Hyacinthe, Kabanza Ildéphonse, umusirikare Karekezi Pascal wavukaga muri komini Huye n’abandi barangajwe imbere na burugumesitiri Ruremesha Jonathan.

Abo bicanyi ni bo bishe bariya batutsi n’abandi bari bahungiye ku mashuri ya Groupe Scolaire Rukira. Abana n’abagore bagera kuri 326 biciwe mu kagari ka Muyogoro, abicanyi bahita batwika imibiri yabo bayijugunya mu cyobo cyari mu Mudugudu w’Akagarama.

Abatutsi kandi biciwe ku musozi wa Kabakobwa mu Karere Ka Huye. Byatangiye impunzi z’abatutsi bahungaga ubwicanyi baturuka Nyaruguru zikwira mu mirenge ya Sahera na Nkubi yari iya Komini Ngoma Perefegitura ya Butare.

Burugumesitiri wa Komini Ngoma, Kanyabashi Joseph, yategetse ko izo mpunzi zikusanyirizwa hamwe zikajyanwa ku Musozi wa Kabakobwa, aho barahavuye, nyuma abaserire bakajya binjira muri buri rugo rw’umututsi bakababwira ngo basange benewabo ku Kabakobwa.

Kuwa 22/04/1994 nibwo abicanyi benshi biganjemo abasirikare, abajandarume n’abapolisi n’interahamwe babagose batangira kubarasa. Abasirikare bayobowe na Lt Colonel Muvunyi Tharcisse, Major Cyriaque Habyarabatuma wari uyoboye Jandarumori, abapolisi barimo Nsanzabahizi Mathias na Bizumuremyi Pascal, Interahamwe zaturukaga ku Nkubi na Sahera, Habyarimana Pascal wari konseye wa Sahera, Uraye Edouard, Ribera Simeon n’abandi.

Ibi ni ibihamye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hatandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Ibikubiye muri iyi nyandiko tubikisha Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), wabisoma mu buryo burambuye unyuze HANO.

Ubwanditsi

Exit mobile version