Site icon MY250TV

Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bakibundabunda mu Bufaransa baririwe ntibaraye!

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazakomeza kuba ubuturo bw’interahamwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

Ni umuburo Macron yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026 ubwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro barimo Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire; abayobozi bo muri Guverinoma z’ibihugu byombi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo n’abandi.

Perezida Macron yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Bufaransa, bityo ko abakoze Jenoside bagahungirayo bibwira ko ari ho bazihishira ubutabera, bibeshye cyane.

Ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kandi abatekereje ko babonye igihugu cyacu nk’ubuhungiro bw’iteka, ubutabera bw’u Bufaransa bwababoneye igisubizo. Nta cyaha cyibasiye inyokomuntu kizasaza cyangwa ngo ntigihanwe. Mbisubiremo, ubutabera buzatangwa.”

Perezida Macron yaherukaga gutanga umuburo nk’uyu mu mwaka wa 2021 ubwo yasuraga u Rwanda maze akemera uruhare igihugu cye cyagize mu mateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse muri Jenoside nyirizina.”

Isezerano rya Macron ryakurikiwe n’ibikorwa byivugira dore ko u Bufaransa bwahise buhagurukira abajenosideri bari barigize ibyigenge muri icyo gihugu haburanishwa abarimo Dr. Rwamucyo Eugène, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana na Claude Muhayimana.

Perezida Macron yashimangiye ko uretse bariya baburanishijwe, u Bufaransa buzanakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuburanisha abandi bajenosideri bakiri muri icyo gihugu.

Muri abo bajenosideri uri ku ruhembe ni Agatha Kanziga Habyarimana, umugore w’umunyagitugu wategetse u Rwanda ndetse akarugusha muri Jenoside Habyarimana Juvenal “Kinani”.

Uwo mugore wahoze akuriye “Akazu” ubutabera bw’u Bufaransa buherutse kongera kubyutsa dosiye ye mu gihe we n’interahamwe zimushyigikiye biteraga icyara ko ari ntakorwaho.

Soma kandi: Ibya Agatha Kanziga ntibirarangira, interahamwe n’abajenosideri bacishe macye!

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yashimiye Macron kuba tariki ya 27 Gicurasi 2021 yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, akemera ko u Bufaransa bwatereranye u Rwanda kuva mu gihe bwabonaga ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside.

Yagize ati: “Perezida Macron, ndagira ngo ngushimire kubera impamvu ebyiri; umuhate n’ubumuntu. Mu myaka itanu ishize, wariyemeje, uza i Kigali nyuma y’ishyirwa hanze rya raporo ebyiri zigenga, imwe yamuritswe na Leta yawe, indi yamuritswe n’u Rwanda, uza mu gihe zagaragazaga umwanzuro umwe.”

Yunzemo ati: “Wemeye ko u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntibwabikoze. Nanjye nagaragaje ko aya magambo ari ikintu cy’ingenzi cyane kurusha gusaba imbabazi, ahubwo ari ukuri.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gahunda ya Leta y’u Bufaransa yo kwemera ukuri kw’aya mateka yatangijwe na Nicolas Sarkozy ubwo yagiriraga uruzinduko rw’amateka mu Rwanda mu 2010, kuko icyo gihe ari bwo yemeye amakosa akomeye igihugu cyabo cyakoze mu gihe cya Jenoside.

Ubwanditsi

Exit mobile version