Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro ubuhinzi binyuze mu kubushoramo imali.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nzeri 2026 mu Nama Nyafurika ku kwihaza mu biribwa (Africa Food System Forum) iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo mu buhinzi habamo imbogamizi ndetse ntihaboneke uburyo bw’ubushobozi bwo gufasha urwo urubyiruko ariko Leta n’abayobozi bakwiye gushyiraho gushyiraho imirongo migari igamije gufasha urubyiruko maze rukiteza imbere.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze asubiza ikibazo yari abajijwe na Fareed Mustapha, umukobwa w’imyaka 24 wo muri Ghana washinze uruganda rutunganya amavuta ruzwi nka ‘PureLube’.
Yagize ati: “Leta na goverinoma zigomba gushaka uburyo bwo korohereza urubyiruko mu nzira myinshi.”
Yunzemo ati: “Hagomba kujyaho uburyo buboneye butuma abantu bafashwa gukora ibyo bashoboye bibateza imbere kandi iyo wabiteguye neza ubona ko bitanga inyungu kuri ba nyirubwite ndetse abo wafashije baba bashobora no kukwishyura uramutse ubikeneye”
Yakomeje ashimnagira ko bishoboka, ndetse agaragaza ko by’umwihariko mu Rwanda bikorwa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) aho Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakoresha uru rwego mu gutanga amafaranga yunganira imishinga y’urubyiruko.
Inama ku kwihaza mu biribwa iri kubera mu Rwanda izasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, yitabiriwe n’abantu ibihumbi bitanu baturutse mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi.
Cyusa Simon

