Site icon MY250TV

Perezida Kagame yongeye gukomoza kuri ruswa yamunze siporo, aha umukoro urubyiruko

Umukuru w’Igihugu yongeye kuraguruka kuri bimwe mu bituma siporo y’u Rwanda idatera imbere birimo ruswa maze asaba urubyiruko kwamagana ababigiramo uruhare.

Ibi Perezida Kagame yabikomejeho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt byabereye i Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.

Yagize ati: “Vuba aha, ngiye kumva numva abantu bo muri siporo, kandi nta shyirahamwe rya siporo n’imwe itarimo ibyo bibazo. Abayobora buri mutwe wa siporo uwo ari wo wose, bagira ibibazo bijyanye n’imico mibi ya ruswa.”

Yunzemo ati: “Reka mvuge umukino runaka, ari uwo gutwara amagare, ari Volleyball, ari Football …ntabwo bishobora gutera imbere, amikoro adahagije dukwiye kuba dukoresha agenda, aho kugira ngo ajye muri siporo ayiteze imbere, ayo mikoro ajye ku muntu umwe cyangwa babiri muri iyo siporo.”

Perezida yagarutse ku bakinnyi bakina umukino w’amagare mu bataregeje imyaka 16 baherutse guhararira igihugu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye muri Scotland mu kwezi kwa Nyakanga 2023 aho abayobozi bagiye mu ndege maze abana bategerwa imodoka yabagejeje muri Kenya.

Ati: “Ba bana bakina bagezeyo ntanubwo babahaye icyo kugura amazi mu nzira, bagezeyo bananiwe, bashonje. Hari n’ubwo bagerayo imikino yanaragiye, cyangwa bagezeyo bavuye muri bisi bajya mu kibuga kujya kurushanwa, batariye, bataruhutse, uko bikagenda gutyo.”  

Yakomeje agira ati: “Ariko mu nyandiko muri za m inisteri cyangwa naza federasiyo, biranditse ko bagiyeyo mu marushanwa, i Nairobi cyangwa ahandi handi, amafaranga yagiye nayagaha, abana bakagaruka nk’uko bagiye, cyangwa bari hanyuma y’uko bagiye.”

Aho ni ho Perezida Kagame yahereye asaba urubyiruko by’umwihariko ururi muri siporo kutemera kubeshywa n’abayobozi bakora nabi. Ati:” Kuba bafite abayobozi bameze batyo, ndagira ngo namwe rubyiruko mujye mugararagaza ko mubyanze atari uko bikwiye kumera, ntimukabiceceke.”

Soma kandi: Perezida Kagame yiyemeje guhashya ruswa n’amarozi byazonze Ruhago Nyarwanda

Ubwo Umukuru w’Igihugu yaganiraga n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) muri Nyakanga 2023 yatangaje ko agiye guhagurukira ruswa, amarozi n’ibindi bibazo uruhuri byazonze siporo y’u Rwanda.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version