Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa ku ngingo zinyuranye zirimo uburyo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warushaho gukomera n’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byabereye mu Ngoro ya Perezida w’u Bufaransa (Palais de l’Élysée). Nk’uko ibiro bya Perezida Kagame byabitangaje binyuze kuri X, abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kandi ku bibera mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ibibera hirya no hino ku Isi.
U Rwanda n’u Bufaransa bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki umaze igihe, gusa uyu mubano warushijeho kuba mwiza mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda akemera uruhare igihugu cye cyagize mu mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abisabira imbabazi.
Kuva icyo gihe u Bufaransa bwiyemeje guta muri yombi abagie uruhare muri Jenoside baruhungiyemo, ndetse buranababuranisha, ni mu gihe kandi icyo gihugu cyahagurukiye abahakana n’abapfobya Jenoside bakirimo aho by’umwihariko bwaburanishije ndetse buhamya icyo cyaha umuhezanguni Charles Onana.
Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare aho bikorana mu kugarura no kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye bya Mozambique byari byarazahajwe n’ibyihebe.
Ku rundi ruhande, u Rwanda n’u Bufaransa bifite ubutwererane bushingiye kuri za Amabasade dore ko u Rwanda ruyifite i Paris n’u Bufaransa bukaba buyifite i Kigali aho Ambasade zombi zikora neza.
U Rwanda n’u Bufaransa kandi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye y’Ama-Euro miliyo 400 u Bufaransa bwahaye u Rwanda binyuze mu kigo cyabwo gishizwe iterambere mu rwego rwo kuzamura ubuzima, uburezi n’imishinga yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026 aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure ‘International Space Summit’ yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.
Iyo nama ihuza abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, ibigo bishinzwe iby’isanzure, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abahagarariye urwego rw’abikorera.
Ubwanditsi

