Site icon MY250TV

Umukobwa wa Habyarimana “Kinani” arasabwa kureka gukomeza kwigira nyoni nyinshi!

Habyarimana Marie Jeanne, umukobwa w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani” wategetse u Rwanda akarushyira mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomeje kwambikwa ubusa no guhabwa gasopo nyuma y’uko yadukanye kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga atagatifuza Se ari nako agoreka ukuri anakwiza ibinyoma ku rupfu rwe.

Ni mu kiganiro giherutse kubera ku muyoboro wa YouTube witwa RWANDA RUGARI TV, uzwiho gushyira ukuri hanze no kunyomoza ibinyoma bikunzwe gutangazwa n’interahamwe n’ibigarasha ndetse n’abambari babo.

Muri icyo kiganiro, umusesenguzi wa politike Assouman Niyonambaza yibukije Marie Jeanne ko Se Habyarimana yari umwicanyi ruharwa, anibutswa kandi ko ibya Coup d’etat ya taliki 5 ugushyingo 1973 avuga abeshya ko Se yari umuntu mwiza ntacyo abiziho kuko yari umwana ufite imyaka 9. Yanabajijwe niba azi umubare w’Abatutsi batwikiwe, abishwe, abahunze, kuri uriya munsi uko banganaga.

Uyu mukecuru usaziye ubusa no mu matiku yabwiwe ko uwo Se Kinani baba barimo gutagatifuza yabaga afite raporo zose z’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi, dore ko baramu be na ba nyirarume ba Jeanne babaga babimugejejeho byose binyuze muri izo raporo zuzuye ubugome.

Ikindi kandi Jeanne yanyomojweho ni uburyo yavuze ko Se Habyarimana yahaye impozamarira imiryango y’abanyepolitike n’abari abayobozi ku butegetsi yahiritse bwa kayibanda Gregoire, abazwa icyo izo mpozamarira zari zimaze uretse kuba zari izi ikimwaro yari afite n’umuvumo yarinze ajyana.

Jeanne yanahawe gasopo ko adakwiye kujya avuga ibya Coup d’etat kuko ntakintu na kimwe abiziho.

Ubwo busa bwose, Marie Jeanne yabuvugiye mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno aherutse kugirana n’ikihebe Nahimana Thomas wirukanywe mu gipadiri kubera amacakubiri no gukunda ingutiya.

Yanibukijwe ko yaba we ndetse na barumuna be ndetse na basaza be bose nta kibazo bafitanye n’u Rwanda kuko igihugu kibategeye amaboko bityo igihe bazabishakira bazatahuke.

Gusa uyu mwene Kinani yibutswa ko kuza ku mbuga nkoranyambaga bakamusheta akemera akagwa mu mutego w’ibisambo nka Nahimana, bitazamugwa amahoro.

Marie Jeanne kandi yahawe gasopo ko adakwiye kuza gutoneka imiryango yabo Se yarimbuye afatanyije na Lizinde, na ba nyirarume Colonel Elie Sagatwa na Zigiranyirazo.

Mu busanzwe uyu mukecuru Marie Jeanne usaziye mu manjwe afite imyaka 60 irenga y’amavuko dore ko ariwe mukobwa mukuru. Magingo abundabunda mu Bufaransa aho abana na nyina Agathe Kanziga, aho akora akazi mu iduka ryitwa “My Auchan” mu nkengero z’umugi wa Paris akaba akora kuri ‘Caisse’.

Marie Jeanne ariko kandi akunze kwihisha uwitwa Umunyarwanda wese iyo amubonye aje muri iryo iduka kuko ngo bimutera ipfunwe. Impamvu imutera urwikekwe ni uko iryo iduka rikunze gukoreramo abanyeshuri baba bimenyereza akazi kuko bahembwa intica ntikize mu gihe bategereje kubona indi mirimo.

Soma kandi: Mwene umujenosideri “Kinani” akomeje kuba iciro ry’imigani nyuma yo kwiburanya ndetse akitsinda ku kinyoma cy’urupfu rwa Se!

Bene Kinani bamaze igihe basakuriza ku mbuga nkoranyambaga batagatifuza se ari nako bashinja ubuyobozi bw’u Rwanda ko rufite uruhare mu ihanuka ry’indege ya Se wapfuye tariki 6 Mata 1994 aho yari kumwe n’uwari Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, kandi mu byukuri indege ya Se yarahanuwe ku mabwiriza y’abahezanguni bo mu butegetsi bwe bwa Se.

Marie Jeanne na bene Se bakwiye kumenya ko kuba birirwa basakaza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga bidateza guhindura ukuri n’uruhare ababyeyi babo bagize mu mateka yasenye u Rwanda.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version