13-11-2026

Agahuru k’abajenosideri bihishe muri Amerika kakongotse!

0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gutanga umusanzu mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zanga gukomeza kuba ubuturo bw’inkoramaraso zayigizemo uruhare.

Dore nk’ubu kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026 iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyohereje mu Rwanda umujenosideri kabombo Teganya Jean-Leonard ngo aryozwe uruhare yagize muri Jenoside.

Indege yazanye uyu mujenosideri yayururutsemo aherekejwe n’abakozi b’Ibiro bishinzwe umutekano mu Rwegi rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE).

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukimara gushyikirizwa uyu mujenosideri, umuvugizi wabwo, Nkusi Faustin yavuze ko bikwiye gutanga ubutumwa no ku bandi bacyihishahisha hirya no hino ku Isi.

Ati: “Hari umunsi umwe uwo ari we wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe kizagera afatwe aho yaba yihishe hose ku isi”

Ibyaha bya jenoside uyu Teganya yabikoreye mu cyahoze ari Butare ubu ni mu karere ka Huye, icyo gihe mu 1994 yari umunyeshuri wa kaminuza y’u Rwanda wimenyereza umwuga w’ubuvuzi.

Icyo gihe kandi yakoze jenoside muri kaminuza y’u Rwanda ndetse yari ku isonga mu bakoraga za lisiti z’abatutsi bagomba kwicwa, byongeye kandi yagiye asohora abarwayi mu bitaro bya kaminuza ngo bajye kwicwa.

Yagaragaye no mu tundi duce dutandukanye tw’umujyi wa Butare kuri za bariyeri ndetse no muri za mitingi zategurirwagamo uko ubwicanyi bugomba gukorwa.

Iyi nkoramaraso Teganya Jean-Leonard ishyirijwe u Rwanda nyuma y’uko u Rwanda rwari rwaratanze impapuro zo kuyita muri yombi mu mwaka w’2014.

Nyuma yaho ariko yaje gukora ibindi byaha byo kubeshya amakuru ajyanye n’umwirondoro we maze akatirwa igifungo cy’amezi 97 n’inkiko zo muri leta ya Boston aho yari yaragiye kwihisha.

Ni nyuma yuko yari yarabanje kwihisha muri Canada akahava ahirukanywe kuko bamwimye ubuhungiro bavuga ko igihugu cyabo atari ubuhungiro ku nkoramaraso z’abajenosideri.

 Soma kandi n’iyi nkuru : Amerika yahamije icyaha umujenosideri Nshimiye

Kuva mu mwaka w’2007 uyu mujenosideri witwa Teganya Jean-Leonard ni uwa 8 woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’ubu kandi hari izindi manza u Rwanda rugikurikirana ngo abajenosideri bacyidegembya muri icyo gihugu nabo burizwe indege baze bakanirwe urubakwiye.

Kuba Amerika yoherereje u Rwanda uyu mujenosideri, birashimangira umubano mwiza mu rwego rw’ubutabera urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, Leta zunze ubumwe za Amerika ziherutse gushyigikira inyito iboneye yemejwe n’Umuryango wa Abibumbye ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

Ibi byose bishimangira intabwe ishimishije y’iki gihugu cy’igihangange ku Isi mu gusigasira no kurinda amateka y’u Rwanda by’umwihariko hashakwa ubutabera bwomora ibikomere by’abo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizeho ingaruka.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply