Harabura gato ngo inkotsa Kobwa Marie Rose itoragure amasashi yo mu mihanda y’u Bufaransa
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana inkotsa ikaba n’ikigarasha Kobwa Marie Rose, umuhemu udasiba kuvuga ibintu biterekeranye ari na ko avanga amasaka n’amasakaramentu yarangiza akikomanga mu gatuza ngo yarwanyije ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.
Abenshi basanga iki gishegabo akaba by’umwihariko ihabara ry’ikigarasha Noble Marara yarataye ubwenge ndetse akaba ari hafi yo kuba umusazi ku buryo bweruye bitewe n’amagambo amusohokamo by’umwihariko iyo yicaye ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube.
Uyu mushiziwisoni ngo ni Kobwa yigize impunzi mu Bufaransa aho yirirwa yashishikaye ngo arasebya u Rwanda, abamuzi neza bavuga ko kubera umutima mubi ndetse n’ibitutsi bya gishumba agira, nta muntu muzima ujya amwegera, aba wenyine kuko abantu bose bamwitaza, uretse interahamwe n’ibigarasha bahuje umugambi wo guharabika u Rwanda.
Mu binyoma iyo nkotsa ikunze kubeshya Abanyarwanda ikunze kuvuga ko “nta cyo ubuyobozi bw’u Rwanda bumariye Abanyarwanda uretse kubacucura utwabo”, ibi ibikora yirengagije ko ibyo ubuyobozi bukorera abaturage barwo bihari cyane ko ibikorwa byivugira.
FPR-Inkotanyi yakuye Abanyarwanda mu icuraburindi, ibashyira ibumuntu, by’umwihariko ibubakira kandi ibasubiza igihugu bari barambuwe n’interahamwe uwo Kobwa yirirwa ashimagiza.
Mu maso y’Abanyarwanda ubundi gusebya ubuyobozi bwabo bibongerera ahubwo umutima n’urukundo rwo gukomeza kubukunda no kubushyigikira, bityo rero ibyo iyi nkotsa yirirwamo ni ugukorera ubusa.
Ikindi gisekeje cyane uyu musazi akunze kuvuga ngo ni uko ashaka kuyobora Abanyarwanda, ibyo abivuga abijyanishije ngo nuko yigeze kuyobora abanyeshuri biganye, aho ubonera ko ari umusazi n’ikigoryi ni uko atekereza ko kuyobora igihugu bingana no kuyobora ishuri rya primaire.
Si kobwa gusa ugaragaza izo ngirwanzozi zo “Kuyobora u Rwanda” ahubwo n’interahamwe n’ibigarasha nazo zibibona gutyo, biyumvisha ko gutuka no gusebya u Rwanda, amacakubiri ndetse n’ibindi bibi byinshi aribyo bizabageza ku buyobozi.
Ibintu bituma Abanyarwanda barushaho kubona ko ntacyo babagezaho uretse kubasubiza aho inkotanyi zabakuye mu myaka 30 ishize.
Byaba ibitutsi bingana bite, Kobwa akwiye kumenya ko Abanyarwanda bahisemo ubuyobozi bubakwiriye kandi nta giteze kubihindura!
Mukobwajana Linda