Interahamwe n’ibigarasha ntibashobora kumva ingengabitekerezo y’amahoro AFC/M23 ishyize imbere
Abanzi b’u Rwanda bibumbiye mu dutsiko tw’interahamwe n’ibigarasha bacitse ururondogoro nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025 ritangaje ko rizava mu mujyi wa Uvira ryari riherutse kubohora.
Izi mburamukoro nk’uko bisanzwe zacuritse ibintu ngo zikunde ziyobye abantu nuko zivuga ko “umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda washyizweho igitutu na Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo uve muri Uvira”.
Ibyo ni ibinyoma kubera ko icyemezo cya M23 cyo kuva mu mujyi wa Uvira ari igikorwa cyafashwe ku bushake bwuzuye bw’uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo aho by’umwihariko urwanira kubohora bagenzi babo ubutegetsi bwa Tshisekedi budasiba gukandamiza kubera ubwoko bwabo.
Umwanzuro wa M23 wo kuva muri Uvira kandi ugamije gutanga umusanzu ufatika mu gushakira amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.
Ni icyemezo kandi uyu mutwe wafashe kubera ko ushyira imbere amahoro kuko ushaka ko ibiganiro biwuhuza n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Doha muri Qatar byatanga umusaruro byitezweho.
Ubu bushake bwa M23 kandi ni ikimenyetso cy’uko yumva ko intambara itariyo igisubizo kirambye, kandi ko amahoro abonerwa mu biganiro byubaka, aho impande zose zumvwa ndetse n’ubushobozi bwo gushyira imbere inyungu z’abaturage n’ahazaza ha Congo.
Ariko kandi, iki gikorwa cyiza cya M23 gitanga isomo rikomeye kuri guverinoma ya Tshisekedi.
Niba FARDC, ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo bakomeje inzira y’imirwano, bagaba ibitero ku baturage bazaba bohereje ubutumwa bweruye ku Isi yose ko badashaka amahoro.
Rero izi nterahamwe n’ibigarasha bashaka kuyobya abantu baribeshya kubera ko ibyo M23 irimo bishimangira ko ishaka amahoro arambye.
Linda Mukobwajana