Sendagara “Gen Neva” yeruye ko yibeshyweho ahabwa kuyobora AU, icyo ashoboye ni ukubara inkuru z’ibiryo!
Mu gihe kitageze no ku mezi abiri atijwe icyizere na bagenzi be ngo ayobore Umuryango w’Ubumwe bw’ Afurika (AU), Perezida Ndayishimiye Évariste yananiwe kwiha akabanga maze atangira kwifatira ibyemezo atagishijeho inama umuntu n’umwe mu bo bakorana, imigirire yongeye gushimangira ubunyamusozi n’ubuswa byokamye uyu mutegetsi.
Ubu ikigezweho ni uko ibihugu 20 bigize AU byahisemo kugaragaza ijwi ryabyo ko bidashyigikiye imikorere itubahiriza amategeko ya Perezida Ndayishimiye watanze kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni agashaka ko abakuru b’ibihugu basigaye ba Afurika bayemeza mu masaha 24 gusa binyuze mu gushyigikira icyemezo yafashe ku giti cye.
Amakuru y’uko hari ibihugu 20 byanze gushyigikira iki cyemezo yatangiye kuvugwa mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe 2026. Ibitangazamakuru bimwe byanditse ko AU yahisemo kudashyigikira kandidatire ya Macky Sall.
Kandidatire y’uhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishobora gutangwa n’igihugu cyitangiye umukandida cyangwa umuryango w’ibihugu. Umukandida ntabwo ari ngombwa ko aba akomoka mu gihugu cyamutanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yasobanuye ko uburyo Ndayishimiye yatanzemo kandidatire ya Macky Sall burimo amakosa yo kutubahiriza amategeko kandi ari ikibazo gikomeye.
Ati “Ibyabaye uyu munsi [27 Werurwe 2026] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ubushobozi mu by’imiyoborere ari ingenzi. Ntibyumvikana uburyo Umuryango w’umugabane wose warohwa mu byago n’umuyobozi wawo, utamaze n’amezi abiri muri uyu mwanya.”
Ku rundi ruhande, Ndayishimiye yatangiye kwerura ubu buswa n’ubunyamusozi bwe kuwa 2 Werurwe 2026 ubwo yategekaga Maniratanga Zéphyrin uhagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye (UN) kwandika ibaruwa ihamya ko umugabane w’Afurika utanze Macky Sall wahoze ayobora igihugu cya Senegal nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UN.
Ubu bubasha Ndayishimiye yabwihaye nta n’umwe ubizi muri bagenzi, ndetse abwiha ataranabasha kumenya no gusobanukirwa amategeko n’amabwiriza agenga imikorere ya AU dore ko nta n’ukwezi yari amaze ahawe uwo mwanya.
Ndayishimiye wamenyereye gutwaza inkoni y’icyuma Abarundi yibeshye ko ari wo mujyo azakomezanya mu Muryango w’Afurika.
Soma kandi: Ishyano rigiye kugwira Afurika kubera Sendagara “Gen Neva”
Kuri uyu wa 27 Werurwe, mu ibaruwa nomero /ASAA/AMB/Pa.D2026 uhagarariye Senegal muri ONU yanditse asubiza iyari yanditswe n’uhagarariye u Burundi , yanzuye ko yitandukanyije n’ubusabe bwa Ndayishimiye.
Iyi baruwa iragira iti:”Dushingiye ko amabwiriza asanzwe akurikizwa mu kwemeza umukandida atubahirijwe, turashaka kubamenyesha ko guverinoma ya Senegal idashyigikiye ubusabe bwa Leta y’u Burundi”
Mu izina ry’Afurika yose, Ubunyamabanga bw’ Umuryango w’Afurika nabwo bwasohoye itangazo ryitandukanya n’ibitekerezo bifutamye bya Perezida Ndayishimiye, ukomeje gukoresha umwanya yatijwe mu kwangiza isura y’Afurika.
Ibi bakaba barabitangaje nabo ejo kuwa 27 Werurwe mu ibaruwa nomero CCP/OSC/A/A1/060.03.26
Ndayishimiye akwiye kumenya ko Umuryango w’Afurika atari u Burundi yahinduye akarima ke.
Biraro Erneste