23-09-2023

Aimable Karasira alias Professor Nigga yahinyuje abakwirakwizaga ibuhuha ko yashimuswe

0

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru , nibwo hasohotse ibihuha bikwirakwizwa na bamwe biyita ko bari muri oppozisiyo irwanya leta y’u Rwanda, biganjemo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi nabagize umutwe w’iterabwoba wa RNC. Bamwe bavugaga ko Karasira Aimable yashimuswe, ariko ariko nyir’ubwite yaje kunyomoza ibi bihuha abinyujije kuri konti ye ya YouTube.

Mu bihuha bakomeje gukwirakwiza, bavuga ko Karasira Aimable yashimuswe n’inzego z’umutekano mu Rwanda, nyamara yari yibereye mu rugo iwe mu murenge wa gatenga mu karere ka Kicukiro.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Aimable Karasira yaramaze amasaha 3, ku rubuga rwe rwa Youtube ashyizeho ikiganiro gifite umutwe ugira uti:” Munyangire humiriza nkuyobore cishwaha ni zimwe mu ndwara benshi Abanyarwanda bazakira bitinze”.

Uretse kuba Aimable yongeye kugaraga kurubuga rwe rwa Youtube atanga ikiganiro, andi makuru ahamya ko Karasira ari iwe mu rugo yatanzwe n’abaturanyi be aho atuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.

Umwe mu baturanyi be uzwi kw’izina rya Serugendo Sebastien yatubwiye ko Karasira iyo afite akazi kenshi cyangwa ashaka kuruhuka neza akuraho telephone ye akirinda no kugira uwo avugisha. Yakomeje avuga ko gukuraho telephone kwe ari ibintu bisanzwe, iyo hari umushaka amusanga iwe mu rugo n’ubwo akenshi atabakira.

Serugendo yasobanuye agira at: “Niko yabaye Prof.Nigga iyo ariwe mu rugo ashaka kuruhuka avanaho telephone ye igendanwa, ariko hari n’igihe aba yimenekeye (yasinze) dore ko yabaswe n’ibiyobyabwenge bitandukanye.”

Ntangitangaza kuba abo biyita opoziyo iyo nkuru barayuririyeho bagakwirakwiza impuha z’uko yashimuswe kuko s’ubwa mbere bari babikoze. Gusa ibi bishimangira umugambi mubi w’ibigarasha wo gushakisha uburyo bwose baharabika ubuyobozi bw’u Rwanda mu nyungu zabo bwite, dore ko benshi bahunze ibyaha bya Jenoside bashinjwaga, abandi bagahunga ibyaha by’ubugambanyi ndetse no kunyereza umutungo wa leta.

Bamwe mubakwirakwizaga ibi bihuha harimo; Rugema Kayumba, Akaba mubyara wa Kayumba Nyamwasa, ndetse akaba n’umurwanashyaka ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, Charles Kambanda wavuye mu Rwanda ahunze kubera ibyaha yarakurikiranweho byo gufata utwana tw’udukobwa ku ngufu, igihe yigishaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, kuri ubu nawe abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, ikinyamakuru Rugali cya bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibindi bigarsha byinshi bibonera amaramuko mu gusebya u Rwanda.

Si ubwambere ibi bibaye kuko umwaka ushize 2019, Karasira yakuyeho telephone yigumira mu rugo iwe mu gihe cy’iminsi 4 adasohoka, nyuma yaho hakwirakwije ibihuha ko yari yashimuswe akicwa! Nyuma y’igihe gito ibyo bihuha byashakajwe hirya no hino, birangira Karasira abinyomoza anyuze ku rukuta rwe rwa Facebook. Icyo gihe yatangaje ko yaramaze iminsi ari muri studio akora ibihangano bye mu bijyanye n’umuziki.

Icyo gihe kandi Karasira yikomye abitwa Jean Paul Turayishimiye wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse kuri ubu akaba yaritandukanije nayo agashinga umutwe we yise Urunana-ARC ndetse na Jean Claude Murindahabi ababwira ko adashaka ko bamuzanaho icyo yise umwanda ndetse no kwirirwa bamuharabika mu nyungu zabo bwite.

Karasira mu magambo ye yabise ko ari abantu bagira ubugambo ndetse ko bahora babika ku maradio yabo cyane ko ari abantu batagira ibisubizo ahubwo bahora mu dutiku tutagira ibikorwa.

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: