Leta igiye guha ibiribwa abarimu bo mu mashuri yigenga bamaze igihe badahembwa

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu cyumweru gishize yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta ifite gahunda yo guha bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga ibiribwa, nyuma y’uko hari bamwe babisabye kuko bamaze igihe badahembwa.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020 igamije kwiga ku cyorezo cya Coronavirus yafashe umwanzuro ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri, ibi byatumye byinshi mu bigo by’amashuri yigenga bifata umwanzuro wo guhagarika amasezerano byari bifitanye n’abarimu byakoreshaga.
Ni umwanzuro watumye ubuzima bw’aba barimu buba bubi kuko guhera mu kwezi kwa Gatatu batazi uko umushahara umeze. Ibi byatumye bamwe mu barimu birukanwa mu nzu bakodeshaga abandi bayoboka indi mirimo birwanaho.
Muri Kamena uyu mwaka, Koperative Umwalimu Sacco yatangije inguzanyo yiswe ‘Iramiro’, igiye kujya igurizwa ibigo by’amashuri yigenga kugira ngo bishobore gukomeza guhemba abarimu muri iki gihe bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.
Gusa aba barimu bavuga ko ibigo by’amashuri byahisemo kudafata iyi nguzanyo, ku buryo ngo nta nyungu bazabibonamo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, ubwo yagaragarizaga abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma byerekeranye n’ingamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, yavuze ko ikibazo cyo kuba ibigo byigenga bitaka amafaranga yo guhemba abarimu bacyumvise.
Yagize ati “Twashyizeho ko ibigo byigenga byafata inguzanyo mu Umwalimu Sacco ariko twamaze kumva ko ibigo bimwe by’amashuri bitashatse kuyakoresha kubera inyungu babasaba, tukaba turimo gutekereza icyo twakora”.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakomeje avuga ko hari gahunda yo guha ibiribwa abarimu bo mu mashuri yigenga atarasabye inguzanyo yo kubahemba.
Ati “Bamwe bagerageje gusaba ko twabaha n’ibiribwa mu rwego rusanzwe kandi turimo kubikora, hari gahunda ihari yo kubafasha kubera ko hari abamaze igihe badahembwa, abo bakajya mu cyiciro cy’abantu batashoboye kubona ikintu binjiza kuva Covid-19 yatangira, abo rero bakazajya mu bantu bashobora guhabwa ibiribwa kugira ngo batarara batariye”.
Mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus, abakozi bo mu bigo by’amashuri yigenga bahembwa atarenze 150.000 Frw [Umushahara mbumbe] basonewe umusoro ku bihembo by’abakozi mu gihe cy’amezi atandatu (Mata- Nzeri 2020).
Ku kibazo cyo kuba ibigo by’amashuri byaranze gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, cyane ko mu gihe cyo kuzishyura iba itazabifasha uwo mutwaro w’amadeni.Bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga bagiye guhabwa ibiribwa