25-04-2024

Rutayomba alias Semanyenzi, na Nyarwaya Dick inzara ibamereye nabi baratabaza umuhisi n’umugenzi

Nyuma y’igihe kinini batumvikana, ku muzindaro wa RNC Radio Itahuka, ibisambo Rutayomba Theogene na Dick Nyarwaya alias Ali AbdoulKarim bongeye kumvikana ku matariki ya 29 n’iya 30 Nzeri batuka ubuyobozi bw’igihugu ndetse banakomeza guhembera ibikorwa by’u rwango bigamije kwangisha ubuyobozi abaturage, bakwirakwiza ibihuha ko hari abanyarwanda babujijwe gutaha.

Benshi biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bagiye bakora ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo w’igihugu n’ibindi byaha birimo ubwambuzi n’ubugambanyi bikabaviramo guhunga ubutabera bakomonganira mu bihugu by’amahanga, kubera ipfunwe n’ikimwaro nibyo byatumye Theogene Rutayomba Alias Semanyenzi, na Ali Abdoulkarim bacika ururondogoro rwo kwirirwa batuka ubuyobozi bw’u Rwanda, babeshya ko babujijwe gutaha.

Nyuma y’ijambo nyakubahwa perezida wa Repubulika yagejeje kubari bitabiriye inama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi, ijambo ahanini ryari ryiganjemo kongera guhamagarira abiyita impunzi gutaha mu rwababyaye, ndetse rinongera kwibutsa abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko ntaho bazamenera, ibigarasha inyagasozi z’imburamukoro, Theogene Rutayomba na Ali Abdoulkarim kubera ipfunwe n’ikimwaro zahise zihutira kujya kuri Rutwitsi ya RNC zikorana ikiganiro n’ikiburabwege Serge Ndayizeye alias Hassani Ngeze, maze si ukuvugishwa zitukana zivayo zibwira ko ahari gutuka umukuru w’igihugu bizakuraho imiyoborere myiza n’ubutwari bwo kwitangira abanyarwanda bimuranga.

Izi nyagasozi zombi, ziyita impunzi aho zirirwa zikwirakwiza ibinyoma ko zangiwe gutaha, ibi rero bikagutera kwibaza uti ubundi zahunze iki? Zahunze zijyahe? Tubibutse ko izi mburamukoro z’inyagasozi, zagiye zikurikiye shebuja ikihebe Kayumba Nyamwasa, ziziko azakomeza kuziheka ku mu gongo doreko zari zarabaye imandwa ze mu bikorwa birimo ubusahuzi n’ubugambanyi, nyamara kuri ubu byarazicanze ntashebuja nta mandwa, uwabaroze ni umwe.

Igisambo Rutayomba Theogene Alias Semanyenzi yahoze mu ngabo za RDF, ndetse ari na ADC (Aide de camp) wa Kayumba Nyamwasa, akaba ari nawe yakoreshaga mu bikorwa bye byinshi birimo kwigabiza ku ngufu ubutaka bw’abaturage Nyagatare, n’ibindi bikorwa birimo gutera ubwoba abacuruzi ngo batange imigabane kuri shebuja, iyi nyagasozi ikimara kumenya ko Shebuja ari mu mugambi wo kugambanira igihugu ajya hanze, yahise atekera umutwe mukuru w’umugore amwiba amafaranga ibihumbi makumyabiri nabitanu by’amadorali (25,000$) bayakubita umufuka bahita bigira muri leta z’unze ubumwe z’amerika mu gace ka Mckinney mu mugi wa Texas aho kuri ubu n’akazi ko gutwara ibikamyo yari amaze igihe kinini akora yamaze kukirukanwaho.

Inyagasozi Semanyenzi, yari imaze iminsi itakivuga kubera gukubitwa n’ubuzima muri ibi bihe by’icyeroze cya COVID19, aho n’ikamyo yari yaramenyereye kuraramo nayo yayambuwe, kuri ubu ngo yabuze imikorere ijya gutura agahinda kuri vuvuzela radio itahuka. Umwe mubazi iyi nyagasozi aho ituye muri Amerika yatangarije 250TV, ko ari umuntu wataye umutwe wabuze iyo ajya niyo yerekeza aho yagize ati:” Uriya yataye umutwe neza neza kuko muri Amerika yahahuriye n’ubuzima bumugoye cyane kubera imico mibi irimo ubutekamutwe yagiye imugaragaraho, byaje gutuma yimwa akazi ahantu henshi bituma ata umutwe, ubona yaravangiwe”.

Mu kiganiro kirekire cyane cyuzuyemo ibitutsi no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda Rutayomba nawe yaje kuvuga ko ngo ari impunzi yimwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bikaba byasekeje cyane benshi bamuzi, aho bibazaga uburyo uyu yagiye amaze kwambura abantu amafaranga atagira uko angana uburyo yavuze ko ari impunzi yambuwe uburenganzira nyamara ariwe wahisemo guhunga ubutabera bw’u Rwanda akurikiye ikihebe Ikihebe Kayumba yarasanzwe abereye umupagasi.

Si Rutayomba gusa uteka imitwe avuga ko ari impunzi kuko hari n’indi Nyagasozi yitwa Nyarwaya Dick alias Ali Abdoul Karimu, uzwi cyane nk’imandwa y’ikihebe Kayumba Nyawasa aho icunga inzu yacyo iri mu bwongereza, uyu kandi akaba azwiho ko icyatumye ajya muri RNC ari ubushuti buhambaye yari afitanye n’ikihebe Kayumba Nyamwasa ndetse akaba ari no mu byobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC cyane ko kuri ubu ariwe ushinzwe itangazamakuru muri RNC.

Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza ko ifunguye amarembo ku mpunzi z’Abanyarwanda zari zarahunze kandi inyinshi zikaba zaratashye kuko aricyo FPR yaharaniraga, dore ko leta yateguye Jenoside yavugaga ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi haramutse hiyongereyemo andi cyameneka. Tubibutse ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, mpera z’umwaka 2017 ryakuyeho status y’ubuhunzi ku banyarwanda bose bahunze kuko icyo bahungaga cyari kitakiriho.

Umwanditsi: Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading