Site icon MY250TV

Tanzaniya nayo yateye utwatsi  ba bajenosideri bari muri Niger!

Tanzania ibaye ikindi gihugu cyanze kwakira abanyarwanda umunani bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu bakaba bari muri Niger; igihugu nacyo cyari giherutse gutangaza ko kitabakeneye ku butaka bwacyo.

Ni umwanzuro wanejeje abanyarwanda benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside, kuko bari bajenosideri bagitsimbaraye ku byaha bakoze aho byagaragaye ko bagifite inyota yo guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda.

Umwanzuro Tanzaniya yafashe urushimangira ko “amahanga ari gufata bariya banyabyaha nk’umwanda kandi ko atazakomeza gukingira ikibaba uwo ari we wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi,” nk’uko byakomojwemo n’umusesenguzi mu bya politike waganiriye na MY250TV.

Tanzaniya iteye utwatsi bariya bajenosideri nyuma y’uko igihugu cya Niger nacyo kitandukanyije nabo aho byari mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yari  yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2021 hagati y’iki gihugu n’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’ibyahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) yo kwakira abasoje ibihano byabo muri icyo gihugu.

Kuba abo bantu ari abanyarwanda kandi bari barahamijwe ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, muri ariya masezerano byari biteganyijwe ko bimenyeshwa u Rwanda nubwo bitakozwe, gusa Leta y’u Rwanda ibinyujijwe ku yihagarariye muri Loni yahise igaragaza ko yatunguwe n’icyemezo cyo kohereza abo banyarwanda muri Niger itabimenyeshejwe.

Uretse Niger na Tanzaniya, tariki ya 02 Gashyantare 2022, igihugu cya Mali nacyo cyateye utwatsi ubusabe bwa bariya bajenosideri aho bifuzaga ko iki gihugu kibakira, bakaba bari bishingikirije umujenosideri mugenzi wabo witwa Emmanuel Rukundo wafungiwe muri Mali akaza no kurekurwa, gusa uwo Rukundo nawe bidateye kabiri yambuwe impapuro zo gutura muri Mali maze yirukunwa muri icyo gihugu.

Ibi bikwiye kubera isomo ibigarasha, abajenosideri n’interahamwe ziri mu bihugu bitandukanye ko yaba ibyo birirwa bavuga cyangwa bandika ku mbuga nkoranyambaga amaherero y’inzira ari mu nzu; u Rwanda ruri hafi kubakira kuko n’ubundi ibyaye ikiboze irakirigata.

Ellen Kampire

Exit mobile version