Kayumba Nyamwasa nasubize amerwe mu isaho, u Rwanda ntiruzigera ruganira n’imitwe y’iterabwoba!
Ikihebe gikuriye umutwe w’iterabwoba wa RNC, Kayumba Nyamwasa, yongeye kumvikana asaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya iyi Leta; ibintu ariko u Rwanda rwemeje kera ko bidashoboka.
Ibyo Kayumba yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuzindaro wa RNC uzwi nka ‘Radio Itahuka’ kuri uyu Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022.
Uyu munyabyaha watorokeye ubutabera bw’u Rwanda muri Afurika y’epfo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko Leta iriho ubu mu Rwanda “ntaho itaniye n’iya Habyarimana” uyu wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iryo gereranya Kayumba yarikoze ashaka kumvikanisha ko we na bagenzi be bahuriye mu mitwe y’iterabwoba basabye ibiganiro “inshuro nyinshi” Leta y’u Rwanda ariko ngo ikaba yarabibimye.
Si ubwambere Kayumba agereranyije Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na RPF-Inkotanyi ndetse na leta y’abicanyi ya Habyarimana; ibintu avuga nk’uburyo bwo kwihimura kuri RPF cyane ko itihanganiye ibyaha bye nk’umuntu wari umusirikare mukuru aho yibwira ko ari ntakorwaho.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yabisobanuye neza ko itazigera ipfusha ubusa umwanya wayo ngo iricarana ku meza y’ibiganiro n’aba babirota cyane ko bose ari abanyabyaha bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.
Abasaba ibiganiro biganjemo abakoze ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, kwambura abaturage, ndetse n’abajenosideri bayobya uburari bakiyata “opozisiyo” mu gihe nyamara hirya yo gukora ibyo byaha barashize imitwe y’iterabwoba ihora igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kayumba Nyamwasa akwiye kwivanamo inzozi zo kumva ko azaganira na Leta y’u Rwanda cyane ko agomba ahubwo kuryozwa ibyaha yakoze.
Mugenzi Félix