Site icon MY250TV

Igitutu ni cyose kuri Leta ya Congo yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yemeye

Ibintu bikomeje gukomerana ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro atandukanye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasinye hagamijwe gusubiza ibintu mu buryo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Muri ayo masezerano harimo ayasinyiwe i Luanda muri Angola n’ayasinyiwe i Nairobi muri Kenya; aya masezerano yombi ahuriza ku gusaba ubutegetsi bwa Tshisekedi kuganira n’umutwe w’abarwanyi wa M23, kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse no guhagarika imvugo z’urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda.

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi twa Congo, Leta ya Tshisekedi yo ikomeje kwinangira ku gushyira mu bikorwa ariya masezerano ndetse n’inama yagiriwe n’ibihugu byinshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ahubwo iyi Leta irakataje mu gushinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23 ndetse no guhakana ko badashobora kugirana ibiganiro cyane ko bawita “umutwe w’iterabwoba”.

Uhuru Kenyatta umuhuza washyizweho n’Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba (EAC) umaze iminsi ibiri muri Congo aho yahuye n’abayobozi bakuru b’iki gihugu, ku munsi w’ejo ubwo yari i Goma yasabye abategetsi b’iki gihugu kwemera kuganira n’imitwe ibarwanya kugira ngo amahoro aboneke.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ministiri w’Intebe wa Congo, Sama Lukonde, yatangaje ko ibyo Kenyatta yabasabye bagiye kubishyira mu bikorwa, ni mu gihe ariko i Kinshasa ho abayobozi bavuga ko leta itazigera iganira na M23.

Icyatangaje abantu ndetse kikanabatera kwibaza byinshi ni uko imitwe myinshi ihungabanya umutekano wa Congo ndetse n’ibihuhgu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda ariyo irimo gukorana n’ingabo za Congo (FARDC), muri iyo mitwe harimo FDLR, Mai Mai, CODECO n’iyindi aha akaba ariho benshi bibaza impamvu y’ibiganiro n’iyo mitwe kandi n’ubundi basanzwe bakorana.

Ubwo bari mu nama ihuza ibihugu bikize ya G20 muri Indonesia, Umunyamabanga w’Ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken, yahuye na Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta aho yasabye u Rwanda gufata iya mbere mu gufasha Congo mu kugarura amahoro.

Ibyo ni ibintu u Rwanda narwo rushyigikiye aho rudahwema gusaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinye ndetse no kureka gushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, kureka guhiga no kwica abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Mugenzi Félix

Exit mobile version