10-06-2026

Amakuru meza ku bakoresha iPhone: Ubu noneho birashoboka kugarura ubutumwa wasibye, dore uko ubigenza!

0

Uruganda rwa Apple rumenyereweho gukora telefoni zigendanwa zo mu bwoko bwa iPhone ruherutse gukora amavugurura yari amaze igihe ategerejwe na benshi harimo kuba ubu noneho umuntu ashobora kugarura ubutumwa yari yarasibye kuri telefoni ye.

Ubutumwa turi kuvuga ni ubu umuntu yandikirana n’abandi busanzwe bumenyerewe nka “text messages”.

Amakuru meza ku bakoresha bene ziriya telefoni  ni uko kugarura ubutumwa umuntu yasibye byoroshye cyane, gusa ubwo butumwa bugomba kuba bumaze iminsi iri munsi ya 30 busibwe kuko iyo iyi minsi ishize ubwo butumwa buhita busibwa burundu.

Kugira ngo ubashe kugarura ubutumwa wasibye mbere na mbere banza umenye niba uri gukoresha ‘version’ igezweho cyangwa ‘version’ nshya ya iOS kuko uburyo bwo kugarura ubutumwa bwasibwe bukora kuri iOS 16 gusa.

Mu kugarura ubwo butumwa, kanda kuri ibi bikurikira muri telephone yawe: Settings > General > Software Update.

Ku rundi ruhande, niba usanzwe ukoresha iOS 16, fungura porogaramu yawe y’ubutumwa, ukande ahanditse “Edit button” mu gice cyo hejuru-ibumoso hanyuma urebe ahanditse “Show Recently Deleted”.

Muri icyo gice, uzashobora kubona inyandiko zose wasibye mu minsi 30 ishize. Ku ruhande rwa buri butumwa uzabona itariki buzasibirwaho burundu, bityo wihutire kugarura ubutumwa ubona wifuza gukomeza gutunga muri telefoni yawe.

Kandi niba utazi neza ko ushaka gusiba ubutumwa burundu, ushobora kubugarura (Restore) hanyuma ukongera ukabusiba, ibi ubikora mu rwego rwo kongerera ubutumwa bwawe iminsi ugamije kuburinda ko busibwa burundu.

Ku muntu ushaka gukora ibikorwa byinshi icyarimwe, Apple nawe yamushyize igorora cyane ko hariho n’uburyo bwo kugarura ubutumwa wasibye bwose (Recover all) ndetse n’ubwo gusiba byose (Delete all).

Niba udashobora kubona ubutumwa bwasibwe vuba aha (Recently Deleted Messages), bivuze ko nta kintu wasibye mu minsi 30 ishize.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading