29-07-2026

Jean Paul Turayishimiye wananiwe gufasha Se na Nyina, arashaka kuyobya abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

0

Mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 umunsi ku wundi badahwema gushimira leta y’ubumwe uburyo yagiye ibitaho ikanabafasha mu buryo bwose bushoboka na n’ubu ikaba ikibafasha, hari inyangabirama z’ibigarasha zirirwa ku mizindaro ya Youtube zigamije gushaka kubagumura no kubangisha leta.

Nk’urugero Ikigarasha Jean Paul Turayishimiye yahawe urwamenyo ubwo yakoraga ikiganiro ku muzindaro we mu mazina ye kuri Youtube kigamije kwerekana ko leta y’u Rwanda itita ku barokotse Jenoside yakorewe muri 1994.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewaga abatutsi leta y’ubumwe yagiye ishyiraho uburyo bwo gufasha abayirokotse yaba imfubyi ndetse n’abapfakazi, muri 1998, nibwo yashyizeho ikigega cya leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye cya FARG, nibwo cyatangiye kujya kishyurira amashuri abarokotse Jenoside, ubuvuzi , kubakira abatishoboye ndetse no kubafasha mu mategeko ngo bakomeze bitabweho bitewe n’ingaruka Jenoside yabasigiye.

Leta y’u Rwanda kandi biciye mu kigega FARG (ubu ibikorwa byacyo byimuriwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu) magingo aya iracyitaye kuzamura imibereho y’abacitse ku icumu yaba mu buryo bwo kubatera inkunga mu mishinga ibyara inyungu, ibi byose nibyo bibabaza inyangabirama nka Jean Paul Turayishimiye.

Uyu Jean Paul Turayishimiye wigize umuvugizi w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uretse gushaka guharabika u Rwanda no kugira ngo abamukurikira bongere bamwiteho, ibi byose abikora mu rwego rwo kwikuraho ikimwaro kuko iyo leta avuga ko itita ku bacitse ku icumu, ibyo irabikora ikanabirengaho ikita kuri Se na Nyina yasize mu buzima bugoye.

Turayishimiye ufite ababyeyi be batuye mu karere ka Gatsibo, ubuyobozi bw’u Rwanda bubagenera inkunga y’ingoboka ndetse n’ubundi bufasha bwangombwa buhabwa abageze muzabukuru ndetse banakennye cyane, mu gihe we yirirwa ku mbuga nkoranyambaga afatanya n’abandi babana mu dutsiko duhora tujora ibyo u Rwanda rugeraho umunsi ku munsi..

Turayishimiye aragosorera mu rucaca, kuko ntateze kuyobya no kurangaza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse nabo ntamwanya bafite wo kumutega amatwi.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading