Kuri uyu wa kane, Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’ u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha ko umuryango w’ ubumwe bw’ u Burayi (EU) bwashyigikiye ibikorwa by’indashyikirwa by’ingabo z’ u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko igihugu cyishimiye ubu bufasha aho yagize ati: “U Rwanda rwishimiye cyane inkunga yatangajwe uyu munsi n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ya miliyoni 20 z’amayero (miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda) izatangwa n’Ikigega cy’u Burayi gitera inkunga ibikorwa by’amahoro, kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zirimo gufatanya n’iza Mozambique zibashe kugira ibikoresho n’ibindi bikenewe mu kurwanya abakora iterabwoba bitwaje intwaro muri Cabo Delgado, zigarure amahoro ndetse zifashe abavuye mu byabo gusubira mu ngo zabo.”
Iyi nkunga yemeje n’inama y’u Burayi ubwo yafataga icyemezo cyo kunganira ubutumwa bwa gisirikare bw’ibihugu bitanu, bya Bosnia and Herzegovina, Georgia, Lebanon, Mauritania n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique. Izatangwa binyuze mu kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro.
Iyi nkunga kandi ije, nta gihe gishize Perezida w’u Rwanda akomoje ku buryo u Rwanda rusaranganya mu butumwa bw’ingabo zarwo, ndetse ko ntagihugu cyari cyatera inkunga y’amafaranga ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
Aho yagize ati: “Nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ubu butumwa bw’amahoro, ni amafaranga yacu, ni amafaranga y’igihugu dukoresha.
Perezida Kagame yongeyeho kandi ati “Muri bya bike dufite, tugabana n’abandi, turasangira, tukabikoresha. Hari abazafasha, hari abatubwira ko bazafasha, turategereje. Nibadufasha tuzabashimira […] Nta n’umwe wadufashije, ndabivuga niba atari byo, ndaza kwifuza kubona uwampakanya.”
Ubutumwa bugamije kugarura amahoro muri Mozambique, aho u Rwanda rumaze kohererayo ingabo zirenga ibihumbi bibiri, bwatangiye muri Nyakanga 2021 aho ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zimaze guhashya ibyihebe ndetse abaturage bakaba baragarutse mubyabo.
Mutijima Vincent.

