Tshisekedi n’ibyegera bazengurutse u Burayi biriza nk’abana, baratukana yewe batanga na za ruswa kugira ngo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) “ufatire ibihano u Rwanda” none ahubwo birangiye uyu muryango urugeneye inkunga ya miliyoni 20 z’amayero (hafi miliyari 30 z’Amanyarwanda) yo gushyigikira ibikorwa by’ingabo na Polisi mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2024 ni bwo akanama ka EU kemeje iriya nkunga aho by’umwihariko igenewe gufasha u Rwanda mu kugura ibikoresho no kwishyura ikiguzi cy’ingendo zo mu kirere n’ibindi bikorwa bikorerwa mu kirere mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’u Rwanda na Polisi muri buriya butumwa bukorerwa mu Ntara ya Cabo Delgado.
Tshisekedi na Leta ye batanze amafaranga menshi muri bamwe mu badepite ba EU ngo babavuganire ndetse banabafashe kwikoma u Rwanda baruhimbira ibinyoma bigamije gushyira igitutu kuri uyu muryango ngo ntutange iriya nkunga, muri wa mugambi w’ubutegetsi bwa Kinshasa wo kwihunza inshingano no kwegeka k’u Rwanda ibibazo bateje mu burasirazuba bwa Congo.
Abavugiraga Tshisekedi ndetse banamubeshye ko bazamufasha bakamurira udufaranga barimo Thierry Mariani, Mounir Satouri, Aurelien Taché na Jean Luc Mélenchon bitambikaga bavuga ko “u Rwanda rufasha M23 muri Congo” ndetse ko iyo nkunga iramutse itanzwe yakomeza gufasha uwo mutwe n’ibindi binyoma bidashinga.
Abo bahezanguni b’Abanyaburayi bijeje ibitangaza Kinshasa maze nayo inyurwa manuma kugeza aho Minisitiri w’Itangazamakuru Patrick Muyaya yifashe akajya mu itangazamakuru akemeza ko bamaze “kwitambika” bakoresheje dipolomasi umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.
Soma kandi: Tshisekedi yihishe intumwa ya EU kubera gutinya ko imusaba kwitandukanya na FDLR
Ku rundi ruhande, mu itangazo risobanura iby’iriya nkunga, Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, Josep Borrell, yashimye ubuhanga, ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga abasirikari n’abapolisi bakomoka mu Rwanda, ari nabyo byagaruue amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado, cyane cyane nyuma y’aho SADC ivaniye ingabo zayo muri Mozambique.
Ibikorwa by’ingabo na Polisi y’u Rwanda muri Mozambique birigaragaza , bityo biragoye kuba hagira ubyitambika azana ibinyoma – Tshisekedi na Leta ye igihe kirageze ngo bite kubibazo bya Congo aho guhora babyegeka k’u Rwanda bivanga no muri dipolomasi yarwo kuko bitazigera bibahira.
Mugenzi Félix

