03-04-2026

Umusambanyi “Prof” Kambanda abuzwa ibitotsi no kuba u Rwanda rwarahisemo kwihesha agaciro

0


Kambanda Charles, umwe mu bamotsi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC, yongeye kugaragaza ko ababazwa bikomeye no kuba u Rwanda rwaranze kuba insina ngufi aho ahubwo rwahisemo kwigira no kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu muhezanguni wahungiye u Rwanda muri Amerika kubera ibyaha byo gusambanya abanyeshuri yigishaga abashukisha amanota, yagaragaje ibyo mu kiganiro aherutse gutanga ku muzindaro wa YouTube w’uriya mutwe w’iterabwoba.


Mu busesenguzi budafite epfo na ruguru, Kambanda yibanda ku kiganiro Perezida Kagame yahaye Steve Clemons, umunyamakuru w’igitangazamakuru Semafor cyo muri Amerika.


Ni ikiganiro Perezida Kagame yatanze ubwo yitabiraga inama yahuje Amerika n’ibihugu bya Afurika aho by’umwihariko umukuru w’igihugu yashimangiye ko “nta muntu ushobora gutera ubwoba Abanyarwanda ababwira uko bagomba kubaho ngo nibarangiza babyemere.”


Aha Pereza yagarukaga ku kuba hari ibihugu bikomeje gusaba ko Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba afungurwa.


Kiriya gisubizo cya Perezida Kagame ni icyo cyatumye umuhezanguni Kambanda asizora ku mbuga nkoranyambaga cyane ko ari mu bifuza ko u Rwanda yagomeye rwaba insina ngufi; ibintu ariko atazigera abona.


Kuva Rusesabagina yagezwa imbere y’ubutabera, Kambanda ni umwe bakimutagatifuza kabone n’ubwo ibyaha byamuhamye ndetse agakatirwa gufungwa imyaka 25, uyu muhezanguni yishuka ko urusaku rwe rushobora gutuma Rusesabagina afungurwa akirengagiza ko inkiko z’u Rwanda zitajya zotswa igitutu cyane ko zigenga mu byemezo zifata.


Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *