Ingabire Victoire atangiye umwaka ahishira ibikorwa bya kinyamaswa FDLR ikorera muri Congo
Mu buryarya n’ubugome asanganwe, umuhezanguni Ingabire Victoire yanze kwerura ngo avuge ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari wo ikora ibyaha ndengakamere muri Congo aho abawugize bica, bagasambanya abagore n’abakokobwa ndetse n’ibindi byaha ndengakamere.
Mu cyo yise ijambo risoza umwaka yanyujije ku muzindaro we wa YouTube, uyu muhezanguni yakomoje ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo ariko yirengangiza ko FDLR ahagarariye ariyo nyirabayazana w’iyo ntambara.
Muri iyo kinamico ye, Ingabire yumvikana yiriza amarira y’ingona avuga ko “nk’umubyeyi” ahangayikishijwe n’abari ndetse n’abana b’abakobwa “bakorerwa ibya mfurambi mu burasirazuba bwa Congo”.
Ni mu gihe ku rundi ruhande raporo nyinshi z’imiryango mpuzamahanga zidasiba kwerekana ko umutwe wa FDLR ufatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) dore ko bakorana bakorera ibya mfurambi abagore n’abakobwa mu duce dutandukanye tw’uburasirazuba bwa Congo aho uyu mutwe ufite ubwihisho.
Yaba Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumye ndetse n’iy’umuryango w’Ubumwe bw’U Burayi zose zishinja Leta ya Congo gukorana na FDLR, umutwe w’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda.
Igitangaje ni uko Ingabire adashobora kwamagana FDLR kuko byaba ari ukwimena inda cyane ko na we akorana nayo cyane ko hari n’ibimenyetso bibigaragaza.
Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: ” Biratangaje ndetse biteye isoni kubona Ingabire Victoire yirengagiza ndetse akananirwa kwamagana FDLR ahubwo akigira nyoni nyinshi ayobya uburari nk’uko asanzwe abigenza”
Ikindi gitangaje ni uburyo muri iryo jambo rye Ingabire yongeye kwerekana ko ngo umuti w’ibibazo by’intambara mu karere ari uko “hakwiye gukorwa ibiganiro”, aha yashakaga kuvuga nk’uko asanzwe abigenza ko leta y’u Rwanda ikwiye kwicarana na FDLR, ibintu ariko bitazigera bibaho.
Ingabire uhagarariye FDLR akwiye kuva mu ikinamico ze za buri munsi ahubwo akaburira FDLR avuganira igashyira intwaro hasi kuko akayo kashobotse, dore ko abayigize bari kwicwa umunsi ku wundi.
Mugenzi Félix