Umuhezanguni Bicahaga atsimbaraye ku kugumura Abanyarwanda no kubangisha ubuyobozi bitoreye
Bicahaga Abdallah, umusaza w’ umuhezanguni wabaswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kumvikana apfobya inzego zashyizweho n’Abanyarwanda ari nako akorera ubuvugizi ibyitwa “amashyaka” ariko bitemewe mu Rwanda.
Byari mu kiganiro uyu muhezanguni aherutse gukorera ku muzindaro rutwitsi we wo kuri YouTube aho aba arya indimi asobanura uburyo ngo mu Rwanda “nta mashyaka ya politiki ahari” ko ngo ahubwo hari “ibishushanyo.’’
Izi mvugo za Bicahaga zipfobya urugendo rwa politike u Rwanda rurimo ntawe zikwiye kurangaza cyane ko uyu mugabo uri gusaza yanduranya ashishikajwe no kurema za byacitse ngo akunde ashimishe udutsiko tw’abanzi b’u Rwanda baba hirya no hino ku Isi duhora dutesha agaciro ibyo u Rwanda rwagezeho.
Nk’urugero uyu muhezanguni yumvikanye avuga ko ngo ibyananiranye kugerwaho mu Rwanda byashoboka ari uko abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bjya mu byo yita amashyaka ariko bitemewe mu Rwanda.
Muri ibyo harimo icyitwa DALFA-Umurinzi/FDU-Inkingi cya Ingabire Victoire Umuhoza, umugore wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ingirwashyaka ya Musana Jean Luc, umuhungu usanzwe ukoreshwa n’uyu Ingabire mu kugumura urubyiruko rw’u Rwanda.
By’umwihariko uyu Bicahaga mu biganiro bye ntasiba kugaragaza ko afitiye urwango rukomeye Umuryango RPF-Inkotanyi, nk’urugero kuri iyi nshuro yumvikanye abeshya abamukurikira buhumyi ko RPF “yapanze kwica abanyarwanda urusorongo”.
Iyo mvugo ishima uburyo Bicahaga ashaka kugumura Abanyarwanda yirengagije ko RPF-Inkotanyi nka moteri y’igihugu yifashisha amahame yayo remezo asobanutse mu guteza imbere igihugu mu nkingi zose by’umwihariko yubaka iterambere ridaheza; ibintu bishimwa n’Abanyarwanda bose.
Icyo umuhezanguni Bicahaga yirengagiza ni uko u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ndetse gishyira imbere ukwishyira ukizana kw’abenegihugu ntawe giheza. Ibi bigaragarura mu kuba hari amashyaka arenze icumi kandi yose akorera mu nyungu z’abanyarwanda.
Abanyarwanda ntibakeneye kidobya nka Bicahaga mu rugendo bahisemo rwo kwiyubakira igihugu bafatikanyije.
Umulisa Carol