Musana Jean Luc akomeje gushimangira ko adateze guhagarika kwangiza isura y’u Rwanda
Musana Jean Luc, umuhungu wigize igihazi ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kumvikana atesha agaciro inzego zashyizweho ngo zifashe abanyarwanda ari nako akomeza gukwirakwiza ibinyoma biharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ibi Musana yabivugiye mu kiganiro aherutse gukorera kuri umwe mu mizindaro rutwitsi yashinzwe n’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza agamije kugira ngo ijye imufasha gutambutsa icengezamatwara rye ricamo ibice Abanyarwanda.
Muri icyo kiganiro Musana yumvikana avuga ko “inzego za Leta nta cyo zifasha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko”. Musana mu bwenge bucye yavugaga ko ngo hasize imyaka myinshi urubyiruko rudahanga imirimo mishya kuko ngo “bafite ubwoba ko bakwicwa.”
Bigaragara neza ko Musana ari guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda kuko ibyo avuga bihabanye kure n’imibare igaragara. Kuva 2017 kugeza 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko kugeza muri 2021 hahanzwe imirimo 942 324 ku mirimo 1 071 425 yakabaye yarahanzwe mu myaka 5, bivuze ko iyo ntego yagezweho ku gipimo cya 88%.
Musana Jean Luc wabaye nka wa mwana wanze kumva akumvira ijeri, aherutse kumvikana ahamagararira abanyarwanda kuyoboka umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo aho ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyo uyu musore akwiye kumenya ni uko inzira itannye yafashe nta handi izamugeza hatari mu rwobo atazikuramo.
Umulisa Carol