09-04-2026

Amahitamo yo kubazwa inshingano u Rwanda rwimirije imbere akomeje gushegesha FDU-Inkingi

0

Bikomeje kugaragara ko abanyabyaha batorotse ubutabera bw’u Rwanda babarizwa mu gatsiko ka FDU-Inkingi babazwa bikomeye no kuba ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeye ku mahitamo yo kubaza inshingano abayobozi.

Nk’urugero, umumotsi w’ako gatsiko uzwi ku izina rya Musabyimana Gaspard aherutse gufata umwanya maze mu marira nk’ay’ingona yiha kujora umwanzuro Urukiko Rukuru ruherutse gufata wo gufunga imyaka itanu Bamporiki Eduard wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Ubujiji bwa Musabyimana bwamutamarije aho yashakaga kwerekana ko ashaka gukora ubusesenguzi kuri Kopi y’urubanza rwa Bamporiki, akavuga ibidafututse asoma akantu ku kandi nyamara washaka aho avuga ikintu gifatika mubyo asomye ukakibura, ahubwo ashaka ikosa aho ritari.

Ntibitangaje ko Musabyimana yashaka kujora ubutabera bukora akazi kabwo neza mu kurenganura abanyarwanda nta n’umwe busize, ndetse n’uri mu cyaha agakanirwa urumukwiye kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu Rwanda.

Ubusanzwe FDU-Inkingi Musabyimana avugira kuri YouTube igizwe n’interahamwe kabombo zihishe hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *