Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwihakana abavuga Ikinyarwanda kandi bari kuri gakondo yabo – Icyo amateka avuga
Ubuzima bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bukomeje kujya mu kangaratete bitewe n’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bubahiga bukware aho bamwe bicwa abandi bakameneshwa bashinjwa kuba Abanyarwanda.
Ibintu byagiye irudubi hagati mu mwaka ushize ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano ikomeje kuwuhuza n’ingabo z’igihugu (FARDC), kuva icyo gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwatangije umukwabo ugamije kwikiza abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu bashinjwa kuba “ibyitso” bya M23 cyane ko igizwe n’Abavuga Ikinyarwanda.
Ni mu gihe Kinshasa hari byinshi yirengagiza ku mateka y’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda muri icyo gihugu; nk’urugero, ubushakashatsi bugaragaza ko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari nibura amoko yo abarirwa mu 250, bagendera ku mico, ururimi ndetse n’aho batuye .
Muri ayo moko kandi harimo amoko ane manini ariyo; Abaruba bangana na 18% y’abaturage bose batuye iki gihugu, Abamongo bangana na 17%, Abakongo bangana na 12% ndetse n’abavuga Ikinyarwanda bo bangana na 10.3% bagizwe n’abahutu n’Abatutsi.
Amateka agaragaza ko mbere y’inama yabereye i Berlin yarangiye muri Gashyantare 1885, igasiga ibihugu by’i Burayi byigabanyije Afurika, u Rwanda rwari rufite ubuso bukubye hafi inshuro eshatu ubwo rufite ubu.
Uko kugaba-gabanya ibihugu byasize u Rwanda rubuze uduce tumwe twagiye twomekwa ku bihugu bituranyi, aho ibice na nka Goma, Masisi, Rutshuru n’Ikirwa cya Idjwi byometswe kuri Congo.
Ibyo bisobanura neza ko biriya bice byarimo abaturage bafite umuco Nyarwanda kandi bavugaga Ikinyarwanda, nyuma baje kugenda biyongeraho abandi baturage ari nako bagukira mu bindi bice by’igihugu.
Abandi bavuga Ikinyarwanda, bahagiye mu gihe cy’Ubukoloni bajyanywe n’Ababiligi kujya gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro no gushakira ubundi butunzi abakoloni, bagumayo gutyo.
Kubera izo mpamvu zose, abanyarwanda bari bamaze kuba benshi ndetse Congo yari yabaye igihugu cyabo kuko ibice bari batuyemo byari bimaze kwomekwa kuri Congo.
Mu 1970 Mobutu Sese Seko wari Perezida yabihaye umurongo usobanutse, ashyiraho itegeko riha ubwenegihugu Abanyekongo bose barimo Abanyarwanda bageze muri icyo gihugu mbere ya 1950.
Kuva ubwo, abavuga ikinyarwanda baratunze baratunganirwa ndetse imiryango yabo ikomeza kwaguka. Ibintu ariko byaje kuba bibi cyane kuri bo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo interahamwe zaje gushinga FDLR zahungiraga ubutabera muri Congo.
FDLR igeze muri Congo yarishyize irizana, ivuna umuheha yongezwa undi kugera naho bahabwa uduce tumwe igomba kuyobora no gukurikirana. Ubu niyo iyobora uduce tumwe aho yirirwa yica, isahura ndetse inafata ku ngufu abagore.
Ibyo byose babikoraga, banakomeza gukwirakwiza ndetse no kwigisha icengezamatwara rya PARMEHUTU ari nako bakomeza guhiga abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uko niko umutwe wa FDLR, wakomeje gushyirwa imbere ukica ntacyo wikanze kuko ushyigikiwe ku mugaragaro n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse banakorana bya hafi na FARDC.
Ubutegetsi bwa Congo buyobya uburari ku kibazo nyamukuru bafite, bakavuga ko kiri guterwa n’Abanyarwanda bikunze kugaragazwa no mu mvugo zikoreshwa n’umutegetsi mukuru Tshisekedi.
Icyo ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kumenya nuko umuturage ubaye mu gihugu kuva mu binyejana by’imyaka, ndetse akaba ari nayo nkomoko ye adashobora kwirukanwa mu gihugu, kuko ntibakwirukanwa ku butaka bwabo gakondo.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukwiye kumenya kandi ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bafite uburenganzira bwo kugira gakondo batagomba kuvuswa.
Umulisa Carol