Bicahaga wariye intumva noneho yiyemeje kujomba ibikwasi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yumvikanye mu mvugo z’ubugome ahakana ndetse apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari nako akomeretsa abayirokotse.
Ibi Bicahaga yabigaragarije mu kiganiro yahaye umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube yashinzwe na Ingabire Victoire kugira ngo imufashe gutambutsa ibitekerezo bye by’uburozi, uwo muyoboro wa YouTube ukaba witirirwa insoresore yitwa Musana Jean Luc mu rwego rwo kujijisha.
Muri icyo kiganiro, Bicahaga aba aganira na Eric Uwimbazi wiyita umunyamakuru ariko ntiyerure ngo akebure cyangwa agorore ibitekerezo by’amacakubiri n’ivanguramoko umuhezanguni Bicahaga atanga; ibintu bishimangira ko aba bombi bahuje imyumvire.
By’umwihariko muri icyo kiganiro Bicahaga yumvikana avuga ko “Leta itari ikwiriye kuba igifunze abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi (iyo Jenoside ntabwo ayemera)” kuko ngo ari “amahano”.
Iyo mvugo y’ubugome Bicahaga ayisangiye n’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi cyane ko ari bo basanzwe bayikoresha mu rwego rwo kwerekana ko abahamijwe n’ibyaha bya jenoside barengana; ibyo kandi Bicahaga abivuga ashaka koroshya icyaha cya Jenoside no gutoneka abayirokotse.
Bicahanga kandi yumvikanye mu mvugo zo kwishongora avuga ko “FPR ntiyigeze igaragaza uwateguye anashyira mu bikorwa Jenoside”, ayo magambo yababaje cyane abumvise ikiganiro aho bahuriza ku kwibaza niba uyu mugabo mu by’ukuri afite amaso n’ubwonko bikora neza.
Umwe mu barebye icyo kiganiro yabwiye MY250TV ati: “Ubu se tuvuguke ko Bicahaga ku myaka afite nta muntu azi wireze ndetse akemera icyaha cya Jenoside akanagisabira imbabazi?”
Yakomeje agira ati: “Ibi bintu Bicahaga akomeje kuvuga ntabwo bikwiye kurangirira aha, amategeko akwiye kubimuryoza yewe n’abamuha umwanya wo gutambutsa ibi bitekerezo bye bakwiye gukurikiranwaho ubufatanyacyaha.”
Mu gukomeza gutoneka abarokotse Jenoside kandi uyu muhezanguni ukoreshwa n’interahamwe zihishe hanze y’u Rwanda dore ko ari zo zimuha agatubutse, yavuze ko abategetsi bo ku ngoma ya Habyarimana bahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside “bapfuye kubyemera ariko nta bimenyetso Bihari”.
Mu gushimangira iyo mvugo Bicahaga yatanze urugero ku mujenosideri Kambanda Jean avuga ko “atigeze akora Jenoside”, ibyo byose abivuga mu mugambi wo gupfobya no guhakana iyi jenoside.
Ikindi cyerekana ko uyu muhezanguni akoreshwa n’interahamwe kandi ni uburyo yunga mu mvugo zabo za buri munsi avuga ko Leta ikwiye kuganiro n’abiyita opozisiyo “niba ishaka amahoro arambye”.
Uyu muhezanguni kandi yongeraho ko atifuza kubona “Perezida wa Repubulika avuyeho yishwe” ngo ahubwo “yareka (Perezida) impunzi zigataha” , ibintu abenshi bibaza niba hari uwagerageje gutaha hakagira umubuza.
Bicahaga arakataje muri izi mvugo zuje amagambo agize ibyaha mu gihe we ubwe yigeze gutangaza ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwamugiriye inama yo kwisubiraho, gusa ikigaragara inama yagiriwe zanyuze mu gutwi kumwe zisohokera mu kundi.
Mugenzi Félix