15-05-2026

Intambara y’amasasu yarabananiye, iy’amagambo biba uko…interahamwe zikoreye akandi keso k’ipfunwe!

0

Intagondwa z’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zibumbiye mu gatsiko kazwi nka “FDU-Inkingi” zadukanye andi manyanga yo kugumura Abanyarwanda binyuze mu kubashishikariza gusoma ibitabo bigamije kubangisha ubuyobozi bitoreye.

Ubu ni ubukangurambaga buri gukorwa na Musabyimana Gaspard, umuhezanguni w’umugome wiyemeje kuba umumotsi w’izi nterahamwe binyuze ku muyoboro rutwitsi wa YouTube wa kariya gatsiko.

Interahamwe zahinduriye umuvuno mu bitabo nyuma y’uko ubundi buryo zakoresheje ngo zigarurire Abanyarwanda bwose bwazipfubanye kuko Abanyarwanda bakomeye ku muryango RPF-Inkotanyi kuva ubwo wahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ukabohora igihugu ndetse ukubaka umusingi w’iterambere ridaheza.

Abanyarwanda ntibazibagirwa ibikorwa by’iterabwoba birimo ibitero shuma bitandukanye interahamwe zagabye ku Rwanda ngo zigamije “kurubohora”, muri ibyo bitero harimo n’icyo mu mwaka wa 2019 ibyihebe bya FDU-Inkingi byagabye mu Kinigi aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zivuganye ibyihebe 19, ibindi bifatwa mpiri bishyikirizwa inkiko.

Nyuma y’ibyo Interahamwe zayobereje uburari mu ntambara y’amagambo ariko nayo yarazinaniye, aho ubu zigeze mu bitabo bidashinga; aka kakaba ari akeso k’ipfunwe izi nyangabirama zikoreye kuko nta munyarwanda uzitayeho.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading