29-07-2026

Ingabire Victoire noneho arifuriza Abanyarwanda gusubira mu bihe bya “ruzagayura” na “Gakwege”, gusa arishuka!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) yumvikanye ajora gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka aho mu buhezanguni asanganwe yihandagaje abeshya ko iyi gahunda “idashobotse” mu gihe nyamara ikomeje gufasha abahinzi kwihaza ku musaruro aho banasagurira amasoko.

Ibi Ingabire, umuhezanguni wihebeye iterabwoba, amacakubiri no kugumura Abanyarwanda, yabivugiye mu kiganiro aherutse guha umwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube atera inkunga ngo imufashe gutambutsa icengezamatwara rye.

Muri icyo kiganiro, Ingabire yumvikana ahuragura amagambo agamije kwangisha Abanyarwanda iriya gahunda, muri ayo magambo harimo ko “abaturage bategekwa ibyo bahinga”.

Ni mu gihe nyamara bizwi neza ko ibyo bitabaho aho ahubwo abaturage bahinga igihingwa bitoranyirije kiberanye n’ubutaka bwabo aho Leta ibaha inyunganizi [nkunganire] y’imbuto, inyongeramusaruro n’ibikoresho byo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ryinshi.

Icyumvikana mu mvugo za Ingabire ni uko yifuriza abahinzi b’Abanyarwanda gusubira mu buhinzi bw’akajagari bwari bwarahawe intebe n’ubutegetsi bw’igitugu u Rwanda rwagize aho abahinzi bahingaga by’amaburakindi; ibintu byatumaga Abanyarwanda bahura n’ibyorezo by’inzara zahawe amazina atandukanye nka “ruzagayura”, “rwagashogoro” n’andi.

Kwifuriza Abanyarwanda kwibasirwa n’inzara bije bikurikira kuba uyu muhezanguni amaze igihe abifuriza gusubira mu bihe by’amacakubiri aho ubwe aherutse guhishura ko yifuza ko amateka ashariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi “yakwisubiramo”.

Uyu muhezanguni ntazigera abona u Rwanda uko arwifuza kuko rwaguye rimwe mu mateka yarwo kandi nabwo rwabashiye kwiyubaka bigizwemo uruhare na RPF-Inkotanyi.

Ingabire aribeshya cyane kuko Abanyarwanda ntibazigera bihanganira ushaka gusenya ibyo bagezeho.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading