06-07-2026

Amahoro n’ituze bizahora ari umugani muri Congo – Dore impamvu

0


Hashize imyaka irenga 20 mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo harabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo n’iy’iterabwoba aho abayigize bica abaturage, bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu, bagasahura ndetse bagakora n’ibindi byaha byibasira inyokomontu nta cyo bikanga.

Ni ikibazo Umuryango Mpuzamahanga uzi neza ariko iyo bigeze mu kugishakira umuti urambye uraruma ugahuha kuko ufite inyungu zikomeye muri iki kibazo kimaze kuba akarande aho nta bimenyetso bigaragara bihari ko kizabonerwa umuti mu gihe cya vuba.

Ni ikibazo ku rundi ruhande gitizwa umurindi n’abategetsi ba Congo uko bagenda basimburana cyane ko nabo bakoresha iriya mitwe y’abarwanyi mu nyungu zabo za politike cyane ko iterambere n’imibereho myiza y’abaturage nta cyo biba bibabwiye.

Nk’urugero ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2019 yigaragaje nk’umuntu ushishikajwe no gukemura iki kibazo ndetse asaba abayobozi bo mu karere kumugira inama ku buryo cyakemuka burundu.

Gusa igitangaje ni uko inama zose uyu mutegetsi yagiriwe kimwe n’izindi akomeje kugirwa zose zica mu gutwi kumwe zigahingukira mu kundi cyane ko yahisemo gukorana na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi uhora ugambiriye guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Hirya yo gukorana na FDLR, raporo zitandukanye zihishura ko abategetsi ba Congo bakorana n’indi mitwe irenga 130 ikorera muri icyo gihugu birengagije ko ikora ibyaha ndengakamere kandi ibi byose byamaze kuba umuco uhererekanwa n’abategetsi b’iki gihugu uko bagenda basimburana.

Ikibabaje ni uko abategetsi ba Congo ubu bahisemo kwegeka ibibazo byugarije igihugu cyabo ku Rwanda bagamije gukinga ibikarito mu maso amahanga.

Ubu aho Tshisekedi akandagiye hose abunza indirimbo yanarambiranye mu matwi y’abantu ko ngo “u Rwanda ruri guteza umutekano mucye muri Congo.’’

Ni yo mpamvu amahoro n’ituze bizahora ari umugani muri Congo cyane ko abategeka iki gihugu nta bushake bafite bwo gusubiza ibintu mu buryo.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading