09-05-2026

#Umushyikirano2023 wambitse ubusa Ingabire Victoire!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kwerekana ubuswa bukomeye nyuma y’aho ananiriwe gusobanura ingingo zikubiye mu itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Ni mu gihe Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bari kumubaza impamvu we n’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi abereye umuyobozi w’ikirenga batitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano kandi mu by’ukuri bari bamaze iminsi basaba Leta y’u Rwanda gushyikirana nayo.

Mu kunanirwa gusubiza abari bamubajije, uyu muhezanguni yireguye bya nyirarureshwa avuga ko imishyikirano ahora asaba ari iyo mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga agace ka 6 .

Ingabire yitwaza ko iyo ngingo ngo ivuga ko “ibibazo by’igihugu bigomba gushakirwa umuti biciye mu mushyikirano” nyamara yirengagiza ko ingingo y’140 ari nayo ishyiraho Inama y’igihugu y’umushyikirano nayo ishimangira ibisa neza n’ibyo mu ngingo ya 10.

Ibi byerekana ko uyu mugore wiyeguriye iterabwoba n’amacakubiri nawe ubwe atazi ko mu itegeko nshinga harimo ingingo zuzuzanya.

Mu gukomeza kwisobanura kandi uyu mugore avuga ko ibiganiro we n’interahamwe basaba Leta bitari ibyo gucyura impunzi na demokarasi gusasa ahubwo ngo ni no kuganira ku mateka igihugu cyaciyemo “bigatuma abantu bareka kwishishanya no kwikangana”, aha abenshi bahise bamubwira ko ariwe ahubwo uhora agumura Abanyarwanda agoreka n’amateka yabo.

Umuwe mu bamusubije yagize ati: “Mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hakoreshwa ubutabera mu nkiko zo mu Rwanda no mu mahanga, hari abacitse ubutabera barimo nyoko Musabe Therese n’abandi ibyo kuki wananiwe kubyerurira Abanyarwanda?”

Yunzemo ati:”Urashaka umushyikirano hagati ya nde na nde? Uwo mushyikirano utandukaniye he n’uwo utemera? Urifuza ko hazasaswa inzobe ku mateka ngo akumvikanwaho. Wayoboye umutwe w’abajenosideri witwa RDR waje kubyara FDUInkingi, izo mpunzi uhora uvugira urabizi neza ko ari FDLR unafasha gutera u Rwanda, kuki utazibwira ngo zitahe?”

Bimaze kugaragara ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ishavuza cyane abanzi b’u Rwanda kuko Abanyarwanda bayikoresha basasa inzobe barebera hamwe ibyagezweho, bagasuzuma uruhare rwa buri wese ndetse bagafatira hamwe ingamba zihamye z’iterambere.

Ingabire akwiye kumenya ko Leta y’u Rwanda idateze na rimwe kwicarana n’abanyabyaha badasiba kuyisaba ibiganiro kuko bakwiye kuba ahubwo bari imbere y’ubutabera.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading