Site icon MY250TV

Ingabire Victoire amaze gucanganyikirwa – Dore ibimenyetso!

Umuhezanguni Ingabire amaze iminsi agaragaza imyitwarire abenshi bemeza ko iranga umuntu utisobanukiwe cyangwa muri macye wacanganyikiwe.

Ni imyitwarire uyu mugore wanywanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse waniyeguriye iterabwoba agaragaza binyuze mu biganiro atanga ku miyoboro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kwe ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze.

Kimwe mu bimenyetso bishimangira ugucanganyikirwa kwa Ingabire ni uburyo inama y’Umushyikirano iherutse yamwambitse ubwo yananirwaga gusobanura ingingo zikubiye mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ingabire kandi aherutse no kuvugira ku Ijwi rya Amerika ko atatumiwe mu nama y’Umushyikirano, iyi ikaba ari indi gihamya ko yacanganyukiwe cyane ko nta mpamvu n’imwe ihari yari gutuma atumirwa mu gihe cyose agifite ubusembwa nk’umunyabyaha wasohotse muri gereza amaze gusaba imbabazi.

Ubusanzwe Ingabire ahora atunga intoki ubuyobozi bw’u Rwanda, ajora ibikorwa bitandukanye bikorerwa abanyarwanda bigamije kubateza imbere aho we aba abeshya ko agamije impinduka mu binyoma akwirakwiza.

Ingabire kandi bimaze no kugeragara kenshi ko nta cyiza yifuriza abanyarwanda kuko ahorana impuhwe za bihehe no kwishushanya kandi icengezamatwara yirirwamo ari irya PARMEHUTU no guharabika u Rwanda.

Ingabire akwiye kumenya ko isi itazengurukira ku we gusa, kuko gucanganyikirwa kwe si ikibazo cy’abanyarwanda ahubwo ni ikibazo yifitemo.

Ellen Kampire

Exit mobile version