Site icon MY250TV

Musana Jean Luc mu kuyobya uburari ku matiku yashegeshe ikiryabarezi cye!

Mu uburyo bwo kuyobya uburari ku bibazo uruhuri biri mu cyo Musana Jean Luc yita “ishyaka” abereye umuyobozi, iyi sarigoma yagarutse ku mbuga nkoranyambaga mu isura yo kwiyorobeke aho mu ubujiji asanganwe yigize umusesenguzi ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano imaze icyumweru kirenga ibaye.

Ni nyuma y’uko abafatanyije na Musana gushinga iriya ngirwa-shyaka bamwiyomoheyeho bamushinja kuba indyarya, igisambo, umwirasi n’indi myitwarire bita ko idahwitse; ibintu byatumye uyu muhezanguni acanganyikirwa ndetse aburirwa n’irengero ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nsoresore yagaragaye mu kiganiro kuri imwe mu miyoboro rutwitsi ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’umuhezanguni Ingabire Victoire mu busesenguzi bucuritse avuga ibintu biterekeranye birimo kuba ngo “amazi ari ikibazo mu baturage”.

Musana ntazi ko byonyine mu mwaka wa 2021 Abanyarwanda bagerwagaho n’amazi meza bari ku kigero cya 89.2% mu gihe Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi mu mwaka wa 2024 nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1).

Uyu muhezanguni kandi yihaye amenyo y’abasetsi ubwo yibasira Ngabo Karegeya, umusore uzwi ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya “Ibere rya Bigigwe” kubera ibikorwa by’indashyikirwa akora ateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nka.

Musana mu bujiji bwamubase yumvikanye ajora umwanzuro uheruka gufatwa n’inama y’Abaminisitiri wo kwegurira Karegeya ubutaka bwa Leta ngo yagura umushinga we, aho uyu muhezanguni aba arya indimi avuga ko atabwiwe impamvu y’uyu mwanzuro.

Intagondwa Musana wigeze gukangurira urubyiruko kujya muri FDLR, yasebye kuko urubyiruko bamwimye amatwi ndetse bafata inzira nyayo yo kuba imfura bakanga kuba ibisahiranda ndetse Leta ikaba iri kubafasha mu buryo bwose.

Umulisa Carol

Exit mobile version