Site icon MY250TV

Umuryango Mpuzamahanga ukomeje guha ikarita itukura Tshisekedi wigize umwana murizi!

Mu gihe Tshisekedi “Cyabitama” yiyemeje kubuyera Isi yose arega u Rwanda kuba “nyirabayazana” w’ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazaba bw’igihugu cye, amahanga akomeje kumwereka ko yayobye inzira ahubwo ko akwiye kwicara agacoca ibyo bibazo.

Nk’urugero, itsinda ry’abadipolomate bo mu bihugu bigize akana k’umutekano mu Muryango w’Abibumbye (UNSC) mu mpera z’icyumeru gishize ubwo bari i Kinshasa bakuriye inzira ku murima uyu mutegetsi bamwibutsa ko Congo idakwiye kugira icyo ibitegaho nk’igisubizo cy’umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Muryango w’abibumbye, Nicolas de Rivière, ari nawe ubu ukuriye UNSC yabwiye Abanyekongo ko uyu muryango ko “nta bisubizo by’ibitangaza uzazana muri Congo” ko ahubwo Congo ubwayo ikwiye kwicara ikikemurira ibibazo biyugarije.

Ibi bije mu gihe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aherutse gukurira inzira ku murima Tshisekedi na leta ye ababwira ko bananiwe gukemura ibibazo byabo ahubwo bagahitamo inzira yo kubigereka ku bandi.

Ibyo kandi byagarutsweho n’umushumba wa Kiliziya Gatorika mu ruzinduko aherutse kugirira muri Congo aho yabwije ukuri Tshisekedi na leta ye abereka ko babura ubushake bwa politiki ngo bakemure ibibazo by’umutekano byugarije igihugu cyabo.

Tshisekedi wamajije Isi amaguru aho adasiba kwegeka ku Rwanda ibibazo yateje mu gihugu cye, amahanga yamaze gutahura amayeri ye aho ikigiye gukurikiraho ari ugufatirwa ibihano nk’uko bigarukwaho n’abakurikiranira ibintu hafi.

Abo Tshisekedi yari yizeyeho ubufasha bose bamuteye utwatsi, akarere ndetse n’ibihugu by’amahanga byamusabye kubahiriza amasezerano yasinye harimo aya Luanda ndetse n’ay’i Nairobi kugira ngo amahoro agaruke mu gihugu cye.

Magingo aya Tshisekedi nta yandi mahitamo afite usibye kwicara agakemura ibibazo nk’uko yabisabwe kuko nta handi azongera kwirukira abeshyera u Rwanda.

Mugenzi Félix

Exit mobile version