#BAL2023: REG BBC yabaye ikipe ya mbere yakatijishe itike ya kimwe cya kane
REG BBC, ikipe rukumbi ihagarariye u Rwanda mu mikino y’intoki ya Basketball Africa League (BAL) yabaye ikipe ya mbere yabonye itike ya kimwe cya kane mu mikono izabera i Kigali mu Rwanda, tariki 21-27 Gicurasi 2023.
Ibi REG BBC yabigezeho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023 nyuma yo gutsinda AS Douanes yo muri Sénégal amanota 69-55.
Iyi kipe kandi yari yabanje gutsinda amakipe abiri arimo ABC Fighters yo muri Côte d’Ivoire amanota 80-73, umukino wabaye ku wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023. Ku wundi mukino wa mbere wabaye ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe ikipe ya REG BBC yatsinze Kwara Falcons underway yo muri Nigeria amanota 64 – 48.
Mbere y’uyu mukino wa REG na AS Douanas, Umanyarwanda ukinira REG Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yashyikirijwe igihembo cya ‘BAL Ubuntu Trophy’ gihabwa umukinnyi wagaragaje ubwitange no gukorana n’abandi.
Nshobozwa yahigitse Essome Pierre ukinira FAP yo muri Cameroun na Gerson Lukeny wa Petro de Luanda yo muri Angola, iki gihembo cyaje giherekejwe n’amadolali ya Amerika ibihumbi bitanu ($5000) igana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

REG BBC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Werurwe 2023, ubwo izaba ikina umukino wa kane na Stade Malien yo muri Mali.
Karemera Jean Luc