09-06-2026

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kera, ntaho ihuriye n’urupfu rwa “Kinani” – Ibimenyetso

0

Tariki 6 Mata 1994, intagondwa z’abahutu zarashe indege y’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” wayoboroga u Rwanda ubwo yavaga i Dar es Salaam muri Tanzania maze ahita apfa.

Urupfu rwe kenshi abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kurwuriraho bavugako ariyo “mbarutso ya Jenoside”. Ibi babikora bashaka kwerekana ko Jenoside itateguwe, nyamara amateka yerekana ko umugambi wo kwica Abatutsi wateguwe kuva kera.

Nk’urugero, mu 1957 hakozwe icyiswe Manifesto y’ Abahutu yagaragaza ko ubwoko bw’abatutsi ari bubi ko bukwiye kwicwa no gutsembwa. Nyuma yaho gato muri 1959, uwitwa Gitera Habyarimana Joseph wari umunyapolitike yatije umurego iyi manifesto maze ashinga ishyaka ryitwa APROSOMA (Association pour la Promotion Sociale de la Masse).

Iri shyaka ryashishikarizaga rubanda nyamwinshi (abahutu) kwanga abatutsi, ibi byashimangiwe n’ amategeko 10, uyu Gitera yashyizeho yise ay’abahutu yari akubiyemo urwango rukabije rukwiriye kugirirwa Abatutsi hagamijwe “kubarimbura”.

Politike y’amoko yakomeje guhabwa intebe na nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwicanyi bwari bwaratangiye muri 1959 bwatumye abatutsi benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi, bwarakomeje no muri 1963, aho abatutsi bongeye kwicwa tariki 25 Ukuboza 1963. Ubu bwicanyi bwiswe Noheli y’amaraso bwabereye mu cyahoze ari Gikongoro.

Icyemezo cya mbere umunyagitugu Habyarimana yafashe, ku itariki ya 1 Kanama 1973, amaze ukwezi afashe ubutegetsi, mu mbwirwaruhame yatanze yavuze ko kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizajya bikurikiza ubwoko n’ uturere; ibi byari muri politike yiswe iy’iringaniza nyamara ahubwo yakandamizaga abana b’abatutsi.

Politike mbi yarakomeje kugeza ubwo Abanyarwanda bari baraheze mu buhunzi bakomejwe guhezwa ishyanga babwirwa ko igihugu ari “ikirahure cyuzuye amazi” bityo ko ntaho babona bajya mu gihe batahuka. Bamwe mu mayobozi bari barazanye imvugo ivuga ko abatutsi atari abanyarwanda ko ahubwo bakwiye gusubizwa iwabo muri Abisiniya.

Ntawavuga iby’itegurwa rya Jenoside ngo yibagirwe Col Théoneste Bagosora,  umujenosideri ruharwa wavanye umugambi mubisha mu biganiro by’amahoro byabereye Arusha, wo “gutegura imperuka” aho yavugaga Jenoside nyirizina.

Ikinyoma cy’ihanurwa y’indege ya Habyarimana akenshi kinagerekwa kuri FPR-Inkotanyi nyamarara iperereza ryayo ryahagaze burundu  kubera ko abacamanza b’Abafaransa barikoraga babuze ibimenyetso.

Vincent Mutijima

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading