15-05-2026

Gatebuke yarwajwe muzunga no kubona hari urubyiruko rwa ‘diaspora’ rwateye umugongo amabwire ruhitamo kubaka u Rwanda

0

Claude Gatebuke, umuhezanguni wabaswe no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, akomeje guhungabanywa bikomeye no kubona hari bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda baba mu mahanga bima amatwi icengezamatwara rye n’abo bahuje ubuhezanguni maze bakagaruka mu Rwanda gufatanya n’abandi kubaka urwababyaye.

Gatebuke umaze iminsi yihishahisha muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gusoza yagiye ku mbuga nkoranyambaga maze mu mujinya uvanze n’ubugome ndengakamere yibasira rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa, umunyarwandakazi wahisemo kwitandukanya n’ibitekerezo by’abasebya urwamubyaye maze ava mu Bubiligi aza mu Rwanda gutangiza ishoramari mu bijyanye no guhanga imideli.

Umuhezanguni Gatebuke yihaye gutera ubwoba Maryse nyuma y’uko agaragaye atanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga yahuriranye n’ibirori byo kwizihiza imyaka 35 umuryango RPF-Inkotanyi umaze ushinzwe, maze amushinja “gukorana n’Inkotanyi”  ndetse ahamagarira bagenzi be “kwamagana ibicuruzwa biva mu ruganda rwa Maryse”, gusa ibi Gatebuke avuga ntibizamuhira kuko nta na rimwe inabi izigera iganza ineza.

By’umwihariko uyu muhezanguni Gatebuke utunzwe n’ibinyoma amaze imyaka myinshi abeshejweho no kubeshya ko “ari imfubyi ya jenoside” mu gihe nyamara bizwi neza ko akomoka ku nterahamwe kabombo yagize uruhare rudashidikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gatebuke yirirwa yandika ibitabo bidafite epfo na ruguru bipfobya Jenoside avuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri, ibyo bitabo bikaba byarabuze abaguzi kuko Isi yose imaze kujijuka no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko ay’uko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

Uburyo Maryse Mbonyumutwa amaze kwiteza imbere no kuba umushoramari muto ufitiye igihugu akamaro bitera agahinda no kujiginywa abantu nka Gatebue dore ko we iyo arebye ubuzima bubi abayemo bwo kwirirwa acuruza ikinyoma no gusabiriza, bimutera ipfunwe n’ikimwaro.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading